Yanditswe na Adam Yannick
Tariki 29 Ukuboza 2024 nibwo hakomezaga hakinwa imikino isoza igice cya mbere cya Rwanda Premier League 2024-2025.
Umunsi wa 15 watangiye tariki 27 Ukuboza aho Police FC yari yakiriye Gasogi United FC. Uyu mukino waje kurangira Police FC itsinze Gasogi United FC ibitego 2-0 byabonetse mu gice cya Kabiri
Muhazi United FC yari yakiriye Kiyovu Sports Club ku mukino wa nyuma usoza igice kibanza (Phase Aller). Ni umukino amakipe yombi yashakaga amanota kugira ngo asoze igice kibanza ameze neza.
Muhazi United FC yagiye gukina uyu mukino ifite amanota 12 mu gihe Kiyovu Sports Club yo yarifite amanota 11. Iyagombaga gutsinda uyu mukino yari kurangira irusha indi amanota atatu.
Umukino watangiye saa cyenda n’iminota ibiri (15H02′). Amakipe yombi yatangiye ashaka uko yabona igitego ku mpande zombi,ariko amahirwe babonaga ntibashobora kuyabyaza umusaruro, kuko igice cya mbere cyarangiye nta kipe ishoboye kubona igitego ari 0-0.
Mu gice cya Kabiri
Amakipe yagarutse mu gice cya Kabiri, Muhazi United FC yagarukanye imbaraga ishaka uko yabona igitego,ariko amahirwe babonaga ntibashobora kuyabyaza umusaruro. Kiyovu Sports Club nayo yahise ikanguka, nayo ikomeza gushaka uko yabona igitego cy’intsinzi,ariko barutahizamu bayo ntibashobora kubyaza umusaruro amahirwe babonaga.
Umukino warangiye nta kipe ishoboye kubona igitego, amakipe yombi agabanye inota rimwe kuri rimwe.
Undi mukino wabaye nuwahuje Gorilla FC yari yakiriye Rutsiro FC kuri Kigali Pelé Stadium.
Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ishoboye kubona igitego ari 0-0.
Mu gice cya Kabiri nibwo habonetse ibitego ku mpande zombi,aho Rutsiro FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1.
Indi mikino y’umunsi wa 15 iteganyijwe tariki 30 Ukuboza 2024