Advertise your products Here Better Faster

Football : Igitego cya Régis cyo Ku munota wa nyuma gihesheje Kiyovu Sports Club amanota atatu

Yanditswe na Adam Yannick

Tariki 22 Ugushyingo 2024 nibwo Rwanda Premier League yongeye gusubukurwa nyuma y’uko yari yahageze kubera imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi yarimo ikina imikino yo kujya mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc muri 2025.

Umukino ufungura umunsi wa 10 wa Rwanda Premier League wahuje Kiyovu Sports Club na Étincelles FC. Kiyovu Sports Club yari yakiriye umukino kuri Kigali Pelé Stadium.

Umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda (15H00). Amakipe yombi yari yakoresheje abakinnyi bayo, Kiyovu Sports Club umutoza yari yakoze impinduka aho Djihad yari yabanje hanze, abanzamo Ishimwe Patrick

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

MU GICE CYA KABIRI

Etincelles FC yahise ikora impinduka,n’ubwo zitahise zigira icyo zitanga. Ku munota wa 4 w’igice cya kabiri,bihwanye n’umunota w 49 w’umukino, Kiyovu Sports Club yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ishimwe Kevin k’umupira waruvuye kuri kufura (Coup franc) yaritewe na Masengo, maze umupira umuzamu wa Étincelles FC ntiyashobora kuwufata ngo awukomeze.

Nyuma y’icyo gitego abakunzi ba Kiyovu Sports Club batari benshi kuri Kigali Pele batangiye kwishima ko bongeye kubona amanota atatu nyuma y’igihe kinini batabona amanota atatu,kuko baherukaga amanota atatu kuri match y’iminsi wa mbere wa shampiyona aho batsindaga As Kigali FC 2-1.

Ibi byishimo ntabwo byatinze kuko nyuma y’iminota 33 Étincelles FC yahise igombora igitego cyatsinzwe na Niyonkuru Sadjati k’umupira yanteye, umuzamu wa Kiyovu Sports FC,Ishimwe Patrick umupira ukamwidunda imbere ukamurenga,uruhukira mu izamu.

Amakipe yombi yahise anganya 1-1. Nyuma yo kunganya,Abatoza k’umpande zombi bakomeje gukora impinduka bashaka uko babona intsinzi kugeza k’umanota wa 90 amakipe yombi yanganyaga 1-1.

Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu yinyongera.

Ku munota wa 90+6′ Kiyovu Sports Club yabonye Kufura (Coup Franc) yongeye guterwa na Masengo, umunyezamu wa Étincelles FC ntiyafata umupira ahubwo awugarura mu rubuga rw’amahina, maze usanga aho Regis yarîhagaze,ahita atsinda igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports Club, ihita yongera kubona intsinzi nyuma y’imikino irindwi idatsinda.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.