Advertise your products Here Better Faster

Harerimana Pascal yayobotse Banki Rambert umugore  we Imanirahari Christine ntakigira aho aba

By Cypridion Habimana

Mu Mujyi wa Kigali mu murenge wa Kimisagara haravugwamo ihohoterwa ryakozwe na Harerimana Pascal arikoreye umugore we.

Twisunze imyanzuro y’urubanza , kongeraho inyandiko zo mu kagali ka Kamuhoza, byose byerekana uko Imanirahari Christine yagiye ahura n’ihohoterwa kugeza naho ubu atakigira aho akinga umusaya n’abana be 2.

Imanirahari aganira n’itangazamakuru yagize ati “maze imyaka cumi n’itanu umugabo twashakanye Harerimana Pascal ankorera amakosa.

Yatangiye afata amafaranga muri Banki Rambert ntabizi, ibi yarabifungiwe.Yagurishije imitungo itandukanye nko mu murenge wa. kinyinya n’ahandi hatandukanye. Mwe nk’itangazamakuru mumfashe munkorere ubuvugizi ndebeko ubuyobozi bwansubiza mu rugo rwanjye”.

Akomeza agira ati “nagize ikibazo nsohorwa mu rugo rwanjye kubera amadeni umugabo yagiye afata ntabizi. Urubanza rwashyizwe umwaka utaha, kandi umutungo twashakanye yawujyanye mu bakeba”.

Umuryango wa Harerimana Pascal ukiri kumwe (photo Archivers)

Kuba rero Imanirahari Christine atakambira umuhisi n’umugenzi kandi yarafite aho atuye birababaje.Inzego zose zirebwa n’iki kibazo ni mwe muhanzwe amaso!

Harerimana Pascal ati”jyewe nashatse amafaranga ngira ngo nkemure ikibazo umugore wanjye aranga ni bwo induru zatangiraga aramfungisha, nawe urumva sinari kongera kubana na we”. Itangazamakuru rimubaza aho Umugore wawe n’abana basigaye baba!

Harerimana Pascal asubiza ati

ntabwo mpazi kuko kubera ibyo bibazo umutungo waragurishijwe”.

Itangazamakuru rimubaza icyo yakongera kuri iki kiganiro!

Harerimana Pascal asubiza agira ati

ntacyo ni ukurindira urubanza ruzaba umwaka utaha”.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space