. Yanditswe na Adam Yannick
Shampiyona y’u Rwanda yakomezaga mu mpera z’iki cyumweru nyuma y’ibyumweru bibiri idakinwa kubera ikipe y’iguhugu “Amavubi” yarimo ikina imikino yo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’afurika 2025.
Umukino wabimburiye iyindi nuwahuje Vision FC na Muhazi United FC tariki 13 Nzeri 2024 ukarangira amakipe yombi anganyije 1-1.
Tariki 15 Nzeri 2024 ku bibuga bitandukanye habereye imikino itandukanye y’umunsi wa gatatu uko ari itandatu (6).
Mu mugi wa Kigali habereye imikino ibiri, uwahuje As Kigali FC na Gorilla FC ndetse n’uwahuje Kiyovu Sports Club na Mukura VSL.
Kuri Kigali Pelé Stadium habereye umukino warukomeye kuri uyu munsi wahuje Kiyovu Sports Club na Mukura VSL. Kiyovu Sports Club yagiye gukina uyu mukino idafite abakinnyi bayo bakomeye yaguze mur’uyu mwaka w’imikino 2024-2025 bavuye hanze, nyuma y’uko FIFA iyemereye kugura abakinnyi Nyuma y’uko itari yemerewe kugura abakinnyi kubera, abakinnyi bayireze bakayitsinda kubera kubirukana bidakurikije amategeko, nyuma yo kubishyura, yahise itangira kugura abakinnyi batandukanye babanyamahanga,ariko nyuma FIFA ntiyabaha uburenganzira bwo kubakinisha, abantu bakaba bibaza ikibazo cyajemo gituma badakina.
Kiyovu Sports Club yagiye gukina uyu mukino ifite abakinnyi 14 gusa mu gihe ikipe yemerewe abakinnyi 20. Mbere y’uko umukino utangira hafashwe umunota umwe wo kwibuka umutoza vigoureux witabye Imana.
Hende Sannu Bonheur wa Mukura VSL niwe wafunguye amazamu ku munota wa gatatu w’igice cya mbere.
ku munota wa gatanu Sannu yahushije igitego, kubera ko Nzeyurwanda Djihad yirambuye agakuramo ishoti rikomeye ryari riterewe inyuma y’urubuga rw’amahina.
Mukura VSL yakomeje gusatira cyane ndetse inarema uburyo bwavamo ibindi bitego, mu gihe Kiyovu Sports Club wabonaga irimo guhuzagurikaga ku bakinnyi bayo batatindanaga umupira no gukora amakosa menshi.
Ku munota wa 44, Kiyovu Sports Club yabonye amahirwe yo kwishyura igitego,ubwo yageraga imbere y’izamu rya Mukura VSL, Djuma yahereje umupira Desire ariko ananirwa kuwushyira mu izamu birangira bawumwatse.
Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota itatu itagize icyo ihindura ku mpande zombi. Igicee cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports Club itsinzwe igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri
Igice cya kabiri na cyo Kiyovu Sports yagitangiye iri hasi cyane kuko Mukura VSL yayirushaga gusatira izamu no kugumana umupira gusa Djihad yakomeje kwigaragaza nk’umuzamu mwiza.
Umutoza wa Mukura VSL, Loft yakoze impinduka ku munota wa 59 akuramo Dimbumba Jordan ashyiramo Vincent Adams.
Rutahizamu Boateng Mensah yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri cya Mukura VSL, kuko yari asigaye wenyine mu rubuga rw’amahina ariko ananirwa kuba yatera mu izamu ahubwo awutera hejuru.
Kiyovu Sports Club yakoze impinduka Djuma asimburwama na Denny kugira ngo ikomeze gushaka uko yagombora igitego,yakomeje gukinira mu rubuga rwa Mukura VSL kandi iyishyiraho igitutu, biza kuba mu minota ya nyuma y’umukino kuko aribwo yaremaga uburyo bwinshi ariko ntiyabubyaza umusaruro.
Umusifuzi yongeyeho iminota itandatu yinyongera, itagize icyo ihindura.
Umukino warangiye Mukura VSL itsinze Kiyovu Sports club igitego 1-0 yegukana amanota atatu y’umunsi wa gatatu.
Uko indi mikino yarangiye y’umunsi wa Gatatu wa Rwanda Premier League
AS Kigali yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 yatsinzwe na Okwi Ku mukino we wa mbere,
MunKarete ka Huye
Amagaju FC yanganyije na Gasogi United FC 2-2,
Mu Karere ka Bugesera
Bugesera FC yatsinzwe na Rutsiro FC 2-3
Mu Karere ka Rubavu
Marine FC yatsinze Etincelles FC 2-0
Post Views: 19