By Ndabateze Jean Bosco
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Conakry muri Guinea, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rugamije kurushaho gutsura umubano w’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Mamadi Doumbouya wa Guinea
Perezida Kagame wari ukubutse muri Senegal, yakiriwe na Perezida wa Repubulika ya Guinea Mamadi Doumbouya.
Umubano w’u Rwanda na Guinea Conakry umaze gushinga imizi
Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo, bikaba byibanze ku kurushaho kunoza ubutwererane bukomeje gutanga umusaruro mu nzego zinyuranye zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.
Ifoto ya Perezida Kagame iragaragara i Conakry mu kumwishimira
Post Views: 5,230