Advertise your products Here Better Faster

Bugesera: Dr Buchanan asanga umuyobozi usenyera inzu umuturage ataramubwiye mbere ko kubaka aba amuhohoteye.

Yanditswe na Cypridion Habimana.

Umurenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, wafashe umwanzuro wo guhugura nyobozi zatowe, kugira ngo zimenyeshwe imikorere n’imikoranire, maze umuyobozi wa Panafricanism Mouvement akaba n’umwarimu muri Kaminuza Dr Ismael Bukanani, akaba n’impuguke mu bya politike uri kuzihugura avuga ko mu gihe  abayobozi bo mu nzego z’ibanze batakoze ubukangurambaga mu baturage, badashobora gutanga umusaruro mu buyobozi bwabo

Abayobozi mu kagali ka Kanazi batowe baganiriye na Pressbox, bavuga ko bagiye kubanisha neza abaturage, banabateze imbere. Gasamagera Daniel umujyanama rusange muri aka kagali arira, ati “Ntituzajya kure y’inkingi enye za Guverinoma, icya mbere tugiye kubanisha neza abaturage, kuko ntiwagira iterambere utabanjije kubaka abantu kuko twabonaga byarafashe indi ntera, hanyuma abaturage tubakangurire kugira gahunda za leta izabo kandi ntakizatunanira nidushyira hamwe, ubundi duharanire iterambere”

Byosenimana Jeanne yatorewe kuba umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Nyamata, avuga ko afitiye gahunda nziza urubyiruko, agira ati “urubyiruko rwugarijwe n’ibibazo byinshi, tugiye guhugura urubyiruko, turandure inda zitateganijwe, turandure ubuzererezi n’ibiyobyabwenge, kandi urubyiruko rwose rujye mu mashuli haba asanzwe ndetse n’ay’imyuga”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata Mushenyi Innocent, avuga ko bafashe umwanzuro wo guhugura abatowe bose mu tugari twose, kugira ngo hatagira uwica inshingano ze; Mushenyi agira ati “utugari twose tugomba kubahugura, bityo basobanukirwe neza ko bagomba gukorera abaturage babatoye babigira ibyabo, ni nabyo tubasaba”

Umuyobozi wa Panafricanism Mouvement akaba n’umwarimu muri Kaminuza Dr Ismael Buchanan, akaba n’impuguke mu bya politike uri guhugura izi komite mu murenge wa Nyamata; avuga ko nihatabaho ubukangurambaga mu baturage ntacyo komite zaba zimariye abaturage.

Dr Bukanane agira ati “ubukangurambaga ni ikintu mu bayobozi gikunze kuba ikibazo, nta kuntu ushobora gusenya inzu y’umuturage uvuga ko yubatse atasabye icyangombwa nyamara utarabimubwiye mbere ko ujya kubaka abanza gusaba icyangombwa, niba umuntu yifitiye agataro acururizaho wowe ukaza ukabimena kandi utaramubwiye mbere ko gucuruza mu kajagali bitemewe urumva uba utamuhohoteye koko?  Ubukangurambaga ni bwo buzabafasha gukorera abaturage neza”

Dr Bukanane kandi anenga bamwe mu bayobozi usanga aho kunga abaturage ahubwo babatanya, agira ati “ntibikwiye ko umuyobozi w’umudugudu ajya kunga umugore n’umugabo bafitanye ikibazo, ngo yigirizeho nkana umugabo agamije kwitwarira wa mugore”

Mu Rwanda hose hari hamaze iminsi hari igikorwa cy’amatora, mu byiciro bitandukanye, aha akaba ari naho abatowe basabwa kwegera abaturage aho kubaheruka babatora gusa, dore ko n’abaturage bavuga ko banyotewe no gukemurirwa ibibazo birimo n’iby’iterambere.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space