Advertise your products Here Better Faster

Musanze FC yongeye gutsinda APR FC nyuma y’imyaka itatu

Yanditswe na Adam Yannick.

Ikipe ya Musanze yatsinze APR FC 3-2 ku munsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda, iba intsinzi yayo ya mbere kuri iyi kipe y’ingabo z’igihugu mu myaka itatu ishize.

Tariki 22 Ugushyingo 2025 nibwo shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier league 2025-2026) yakomeza ku munsi wayo wa 8.

Umukino wari witezwe n’abakunzi ba Ruhago ndetse n’abakunzi ba APR na Musanze n’umukino wagombaga kubera mu karere ka Musanze,aho Musanze FC yari yakiriye APR FC.

Ni umukino abafana ba APR FC bagiye bizeye ko bari butahane intsinzi kuko ku munsi wa 7 bari batsinze Rayon Sports FC.

Umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda(15H00). Ntibyatinze ku munota wa 7 Musanze FC yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mutsinzi. Nyuma y’iminota 13 ku munota wa 20.

Musanze yabonye igitego cya kabiri, gitsinzwe na Tachabalala. Ntibyatinze kuko nyuma y’iminota 19. Ku munota wa 39 Musanze yabonye igitego cya gatatu gitsinzwe na Bizimungu.

Abakunzi ba APR bari baherekeje ikipe yabo barimo bibaza ibiri kuba ku ikipe yabo bikabayobera. Mu gihe abakunzi ba Musanze bari mu byishimo by’uko batsinze APR ibitego 3. Kuko nibwo bwa mbere Musanze yaritsinze APR ibitego byinshi.

Igice cya mbere cyarangiye Musanze FC iyoboye n’ibitego 3-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga k’uruhande rwa APR FC ishaka uko yagombora ibitego yatsinzwe mu gice cya mbere.

Ku munota wa 64 Musanze FC yitsinze igitego (Serge). Abakunzi ba APR batangira kwishima ko bashobora kwishyura ndetse bakaba banabona n’intsinzi. Musanze FC nayo yanyuzagamo igashaka uko yabona ikindi gitego, ariko amahirwe babonye ntibayabyaze umusaruro.

Ku munota wa 87 APR yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na William Togui. Abakunzi ba APR bakomeza kwishima bumvaga ko bashobora kubona inota rimwe. Iminota 90 yarangiye bikiri 3-2. Bongeyeho iminota irindwi yinyongera, ariko nayo ntacyo yatanze,kuko umukino warangiye Musanze FC yongeye gutsinda APR nyuma y’imyaka itatu,kuko yaherukaga kuyitsinda 2022. Ubwo yayitsindaga igitego 1-0.

Indi mikino uko yagenze

Amagaju FC 1-1 Étincelles FC

Bugesera FC 2-3 Rutsiro FC

Marine FC 1-0 Gorilla FC

Police FC 2-1 Gicumbi FC

Gasogi United FC 1-0 Kiyovu Sports Club

Tariki 23 Ugushyingo 2025

Mukura Victory Sports &Loisir vs As Muhanga FC

Rayon Sports FC vs As Kigali FC

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space