Advertise your products Here Better Faster

KIGALI INTERNATIONAL GYMNASTICS ACADEMY YEGUKANYE YEGUKANYE IRUSHANWA RYA GYMNASTIC

Yanditswe na Adam Yannick

Kuri iki cyumweru Tariki ya 14 Kamena 2026 ku ishuri rya Iwacu Academy haberaga irushanwa ryiswe KIGA ACROBATICS AND RHYTHMIC GYMNASTICS COMPETITION 2026 Iri rushanwa ryabaga kunshuro ya mbere ryari ryitabiriwe ryateguwe na Kigali International Gymnastics Academy kubufatanye na federation ya Gymnastic mu Rwanda, Maze ryitabirwa n’abana barenga 150 baturutse mubigo bitandukanye nka:

Iwacu Academy, Green Hills Academy,Ishuri mpuzamahanga rya Kigali mu Rwanda(ISK), Bright Angels Academy, La colombière, Doves Montessori, Wellspring Academy na Kigali International Gymnastics Academy(KIGA),

Abarushanyijwe barushanyijwe muri ibi byiciro:

Individuals Mini: Abana bato (kuva ku myaka 3 kugera kuri 7)
Individual Juniors: Abana (imyaka 8-11)
Individual Teen: abangavu (12-16)
Individual Seniors: Abakuru (imyaka 17-25)
Individual Rhythmic
Ribbon: Icyiciro cya Siporo ngororamubiri cyihariye gikorwa n’abigitsina gore gusa.

Kigali International Gymnastics Academy yegukanye iri rushanwa nyumwa yo kwegukana imidari( 60) ya zahabu,imidari(10)bronze,n’Imidari(16) ya silver,

Ikipe yatwaye umwanya wa kabiri ni Iwacu Academy ikaba yaregukanye imidari 3 ya Zahabu, Imidari 39 ya silver ndetse.

Ikipe yabaye iyagatatu ni iya Kigali International School of Kigali (ISK) yatsindiye Imidari imidari 3 ya zahabu, n’imidari 3 ya bronze.

Umuyobozi ndetse akaba n’umutoza mukuru wa Kigali International Gymnastics Academy PASCAL UWAYEZU akaba arinawe wateguye iki gikorwa cyabaga kunshuro ya mbere,yashimiye abitabiriye iki gikorwa,ashimira ababyeyi n’abana, ashimira uruhare rukomeye rwa federation y’umukino wa gymnastics mu Rwanda byumwihariko ashimira umuyobozi wa FERWAGY bwana EUGENE Nzabanterura witabiriye aya marushanwa,

PASCAL yakomeje avuga ko iyi ari intangiriro kandi bazakora burikimwe ngo aba bana impano zibarimo zimenyekane,yibukije abana n’ababyeyi babo ko siporo ari ubuzima.

Umuyobozi wa federation y’umukino wa gymnastics mu Rwanda bwana Nzabanterura EUGENE Yashimiye Kigali International Gymnastics Academy kuri iki gikorwa k’inyamibwa bateguye,yabasezeranyije kubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya KIGA na FERWAGY,

Mugusoza umuyobozi wa Kigali International Gymnastics Academy yabwiye abana ko hazakurikiraho iserukira muco rya siporo ngororamubiri rya Noheri(Christmas Gymnastics Festival)Riteganyijwe mu gushyingo 2026.

Picture of Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space