Advertise your products Here Better Faster

Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), bemeje ingengo y’imari 2025

Yanditswe na Adam Yannick.

Tariki 15 Gashyantare 2025, muri Hotel Marriott niho hateraniye inteko idasanzwe ya ferwafa. Inama yatangiye Saa ine n’igice,habanje kureba ubwitabire kuko kugira ngo itangire bisaba nibura ko abitabiriye bagomba kuba ari 3/4. Nyuma yo kureba abitabiriye, bagasanga umubare usabwa uhari. Bahise bakira abayobozi bashya batowe mu makipe kuko bari bitabiriye Inteko ku nshuro yabo ya mbere barimo Umuyobozi wa APR FC, Kiyovu Sports Club, Rayon Sports FC.
Nyuma yo kubyakira hakurikiyeho kwibutsa abanyamuryango ingingo bagomba kwigaho arizo: Kwemeza ingengo y’imari y’umwaka wa 2025
Kwemeza abakomiseri
Gutora abo muri komisiyo y’ubujurire muri komisiyo y’amatora.
Perezida wa Ferwafa yahaye ijambo Umuyobozi wa komisiyo y’Imari Rugambwa Jean Marie, yagaragarije abanyamuryango uko ingengo y’imari ya 2024 yakoreshejwe,Mu byo yagaragaje harimo 292.532.211 Frw, ari kuri konti ya FERWAFA, yasigaye ku ngengo y’Imari ya 2024,azaherwaho mu bikorwa biteganyijwe mu 2025 ndetse n’ibikorwa biteganyijwe mu mwaka wa 2025
yemeje ko ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2025, ingana na 15.297.147.920 Frw, harimo amafaranga azava muri Minisiteri ya Siporo, muri CAF, muri FIFA, muri Paris Saint-Germain, ayinjijwe ku bibuga, ababereyemo imyenda FERWAFA, mu bikorwaremezo byayo ndetse n’ibindi.
Harimo miliyari 4,79 Frw azashorwa mu bikorwa birimo kubaka ibibuga bine.

Muri aya mafaranga azava aha hskurikira
Muri rusange, FERWAFA iteganya kuzinjiza amafaranga asaga 15,297,147, 920 FRW harimo 6,441,014,519 FRW azava muri Minisiteri ya Siporo, 6,852,647,520 FRW azava muri FIFA, 676,800,000 FRW azava muri CAF, 315,000,000 FRW azava mu mafaranga y’abafana yo kwinjira kuri sitade mu mikino y’amarushanwa atandukanye ategurwa na FERWAFA (Gate Collections), 85,000,000 FRW azava muri Paris Saint Germain ndetse, 401,185,881 FRW azava mu bindi bikorwa bya FERWAFA bibyara inyungu, 175,500,000 FRW azava mu macumbi (Hotel) ya FERWAFA ndetse na 350,000,000 FRW ateganywa kuzaboneka mu bundi buryo butavuzwe haruguru.

Ni gute ingengo y’imari izakoreshwa.

Muri rusange ingengo y’imari isanzwe ingana na 36% y’ingengo y’imari rusange, aya ni angana na 5,517,587,730 FRW azashyirwa mu bikorwa bya burimunsi bya FERWAFA (Operations Budget). Dore uko aya mafaranga azakoreshwa:

1.FERWAFA yerekanye ko angana na 46% ubwo ni 2,535, 901,779 FRW azakoreshwa mu butegetsi no gufasha izindi nzego (Administration and support services). Aha hakaba harimo amafaranga azagenda ku mishahara y’abakozi, ibikoreshwa muri biro na ICT, amazi n’amashanyarazi, itumanaho, ingendo zo mu gihugu no hanze, imodoka yo koroshya ingendo ku bakozi, abashyitsi n’abayobozi, ubwishingizi bw’abakozi, serivisi zinyuranye zirimo isuku, umutekano, internet, n’amafaranga akatwa na banki (Charges of bank), gutegura inama z’Inteko Rusange, Excom n’amakomisiyo n’ibigenerwa abagize izo nzego, gusana ibyangiritse no gufasha abagize ibyago.
2.25% y’ingengo y’imari azashorwa mu iterambere ry’umupira w’amaguru (Football Development) ni 1,395,298,121 FRW azashyirwa mu mahugurwa y’abatoza muri kategori D, C na B, amarushanwa y’abana bari munsi y’imyaka 13, 15, 17 na 20 n’abakobwa, imishahara y’abakozi n’imibereho y’abana bo mu irerero rya Bayern Munich, n’amafaranga yo gukurikirana imikorere y’amarerero y’umupira w’amaguru.
3.8% angana na 459,350,000 FRW azashorwa mu marushanwa y’abagabo ategurwa na FERWAFA arimo Super Cup, Igikombe cy’Amahoro n’igikombe cy’Intwari. Muri iyi ngingo kandi hakubiyemo amafaranga y’ibikorwa byo gutanga uburenganzira ku makipe (Club licensing) n’ibyangombwa by’abakinnyi, gukurikirana imikino, gusura ibibuga n’inkunga y’amakipe no kubungabunga umutekano ku bibuga.kuri azakoreshwa mu gushinga Radiyo na Televiziyo bya FERWAFA ndetse no kubaka ibibuga birimo ibyo mu turere twa Gicumbi, Rutsiro na Rusizi.

Uko andi mafaranga asigaye azakoreshwa:

1.33% angana na 4,984,000,000 azashora ku myiteguro y’amakipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye.

2.31% angana na 4,795,560,190 azashyirwa mu bikorwa bitandukanye bindi bireba FERWAFA birimo kubaka ibibuga, gusana ibiro bikuru bya FERWAFA, gutangiza radiyo na televiziyo bya FERWAFA no kongera ibikoresho mu macumbi (Hotel) ya FERWAFA.

Muri rusange, ingengo y’imari ya FERWAFA y’uyu mwaka yiyongereyeho 56% ugereranyije n’iy’umwaka ushize wa 2024 bitewe n’imikino mpuzamahanga izitabirwa mu byiciro byose ndetse n’ibikorwa byo kubaka ibibuga bishya, gusoza imirimo yo kubaka amacumbi ya FERWAFA (FERWAFA Accommodation Facility) no gusana inyubako y’ibiro bya FERWAFA.

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yagaragaje ko ibikorwa byo kubaka ibi bibuga bizatangira vuba kandi bikarangira kare.

Ati “Umushoramari twamaze kuvugana, byose biri ku murongo. Mu ntangiriro z’ukwezi gutaha [Werurwe 2025], imirimo iratangira kandi muri Kanama 2025, byose bizaba byarangiye nta kibazo.”

Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe, yavuze ku birebana na Televiziyo na Radiyo by’Ishyirahamwe, agaragaza ko ari ugutangira kwegeranya ubushobozi kugira ngo mu gihe runaka, izajye itanga “amakuru yizewe kandi y’umwimerere.”
Nyuma yo gusobanurirwa ibyo izakoresha bahise bayemeza.
Ndetse banemeza abakomiseri batanu
Nyuma hanatorwa Abakomiseri 5 bo muri komisiyo y’Ubujurire y’Amatora, Murekatete Fifi, Me Gasasira Jafari, Me Nsengimana Jean d’amour, Dr. Niyonsenga Jean de Dieu na Umutoni Francoise.

Aba bwatorewe Manda y’imyaka ine.
Inteko Rusange yarangiye hasomwa imyanzuro.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space