Ntibisanzwe: Ababyeyi bo muri Cameroun batera ipasi amabere y’abangavu mu kubarinda abagabo
Inkuru ya Ndayisaba Jean de Dieu
Abana b’abakobwa muri cameroun baterwa ipasi amabere n’ababyeyi babo kugirango amabere yabo ntakure cyane ngo kuko ari bimwe mu bituma abagabo babifuza ndetse bikavira mo bamwe gutatwa ku ngufu .
Abana b’abakobwa bakorerwa ibi guhera ku myaka 10 kuzamura, nubwo iki gikorwa kibabaza cyane kuko ababibakorera bakoresha amabuye yashyuhijwe , ariko bamwe mu babyeyi babo bavuga ko ikiguzi cy’ububabare abana babo bishyura cyoroshye kurusha icyo gufatwa ku ngufu n’abagabo cyangwa kuba babatera inda bakiri batoya ndetse no guteshwa umutwe n’abagabo kubera gukururwa n’amabere.
Mu gihe ku bandi bana henshi ku isi bishimira isabukuru y’imyaka runaka, uku siko byagenze kuri Mirabel ubwo yuzuzaga imyaka 10 y’amavuko kuko guhera ubwo yatangiye guterwa ipasi ku mabere ye .
Mirabel yabwiye al jazeera dukesha iyi nkuru ko buri gitondo akorerwa iki gikorwa we avuga ko kimubabaza cyane ngo kuko babanza gucanira ibuye ubundi bagatsindagira ku mabere ye.
Mirabel agira ati “ Mba nunva bimeze nko gushyira umuriro wa nyawo ku mabere yanjye ,, kuva batangira kubinkorera ni ububabare bukabije”
Ku mubyeyi wa Mirabel witwa Anjela we avuga ko aho kugirango umwana we azafatwe ku ngufu byaruta akamukorera iki gikorwa .
Anjela agira ati “” Sinifuza na gato ko umukobwa wanjye yazirukankwa ho n’abahungu , ndabizi ko abahungu hano bakunda udukobwa tukiri mumyaka nk’iye”
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango utegamiye kuri reta ufite guteza imbere uburiganire (Gender Empowerment and Development) ukorera I yawunde muri cameroun bwagaragaje ko kimwe cya kane cy’abagore bo muri iki gihugu baba baratewe ipasi ku mabere ndetse ngo 60% babakorerwa na ba nyina.
Umuryango w’abibumbye wo uvuga ko gutera ipasi amabere y’abangavu ari kimwe mu byaha byibasira agagore bitajya bivugwa ho ku buryo buhagije ndetse UN ivuga ko ibi byibasira nibura abagore miliyoni 3.8 ku isi hose.