Advertise your products Here Better Faster

Menya byinshi kuri Mbwana Ally Samatta ukinira Aston Villa mu Bwongereza

Mbwana ally samatta yavutse kuya 13 ukuboza 1992 avukira i Dar Es Salaam

Yatangiriye umupira w’amaguru mu ikipe ya African lyon mu mwaka wa 2008 gusa muri 2010 nibwo yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya samba sports club nayo yo muri iki gihugu ndetse ntiyayitinze mo kuko yahamaze igice cy’umwaka ubundi abengukwa na TP mazembe yo muri repuburika iharanira demokarasi ya kongo aho amaze imyaka 5 .

Aha muri TP mazembe uyu muhungu yahagiriye ibihe byiza birimo no gutwara igikombe gihuza amakipe yabaye ayambere I wayo ku mugabane w’afrika (caf champions league) cya 2015 ndetse anatsinda ibitego byinshi kurusha abandi muri iryo rushanwa kuko yatsinze ibitego birindwi.

muri 2016  yaje kuba  umukinnyi mwiza ku mu gabane w’afurika mu bakina imbere ahigitse umunekongo Robert kidiyaba bakinanaga muri mazembe ndetse n’umunya aligeriya Bagdad bounedjah . ndetse niwe mu kinnyi umwe rukumbi ukomoka muri afurika y’uburasirazuba watwaye iki gihembo.

Ukwitara neza muri TPmazembe  byamufunguriye amarembo muri champiyona y’ababiligi kuko ikipe ya Genk yahise imugura ayisinyira imyaka ine n’igice ndetse ahita ayifasha kubona itike yo gukina imikino ya europa legue .

Mbwana Ally yatwaranye na Genk igikombe cya shampiyona y’ababiligi muri 2019 ndetse anaba umukinnyi watsinze ibitego by’inshi uwo mwaka muri  iki gihugu. Muri Genk kandi yahaherewe igihembo cya ebony shoes award gihabwa umukinnyi w’umunyafurika cyangwa  ufite inkomoko muri afurika ukina muri shampiyona y’ububiligi.

Samatta yakiniye Genk mu mikino ya champions league uyu mwaka aho iyi kipe yari mu itsinda rimwe na Liverpool, Napoli na red bull Salzburg gusa ikipe ye yarangije iri ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda, cyakora Mbwana yatsinze ibitego bitatu muri iri tsinda.

Ikipe y’igihugu ya Tanzania abereye kapiteni kugeza ubu yayifashije kubona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’afurika 2019 mu misiri ,iki gihugu kikaba cyaraherukaga gukina CAN mu myaka 41 kuko tanzaniya yaherukaga gukina CAN muri 1978 ubwo iki gikombe cyakinirwaga muri Ghana.

Mbwana Ally Samatta yatsindiye Simba sports club ibitego 13 mu mikino 25naho TP mazembe yayitsindiye ibitego 60 mu mikino 103 naho genk yayitsindiye ibitego 43 mu mikino 1001 naho ikipe y’igihugu amaze kuyitsindira ibitego 20 mu mikino 56 kuva 2011.

Bwana Ally Samatta ku munsi w’ejo tariki 20 Mutarama nibwo yasinyiye Aston villa yo mu bwongereza amasezerano y’imyaka ine n’igice agomba kumugeza muri kamena 2024 ari umukinnyi w’iyi kipe.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.