Advertise your products Here Better Faster

Ronaldinho yafatiwe muri Paraguay kubera pasiporo mpimbano

Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye ku izina rya Ronaldinho mu ikipe ya FC Barcelona ndetse n’ikipe y’igihugu ya Brazil ari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha bwa Paraguay kubera  kwinjira muri icyi gihugu akoresheje urupapuro rw’inzira (pasiporo) mpimbano.

Aya makuru yemejwe na minisitiri w’ubutegetsi bw’iki gigihugu Euclides Acevedo wabwiye ESPN Brasil ko igipolisi cya paraquay kiri gukurikirana Ronaldinho ndetse na mwene nyina Roberto.

Acevedo yavuze ko nubwo Ronaldinho agomba kubahwa nk’icyamamare mu mupira w’amaguru ariko n’amategeko agomba kubahwa.

Ronaldinho na mwene nyina bafatiwe muri hotel ya Resort Yacht and Golf Club Paraguayo iri mu mujyi wa Asuncion aho ngo bari bacumbitse.

Ronaldinho yasanganywe indangamuntu igaragaza ko ari umuturage wa Paraguay ndetse abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege nibo batanze amakuru ko uyu yinjiye mu gihugu kandi afite pasiporo ya Paraguay.

Muri Nyakanga 2019 nibwo reta ya Brasil yafatiriye pasiporo ze kubera kutishyura imisoro , hafatiriwe iya Brasil ndetse n’iya Esipanye.

Ronaldinho w’imyaka 39 yakiniye amakipe atandukanye ku mugabane w’Uburayi arimo Paris saint-Germain, FC Barcelona ndetse na Milan AC, uyu akaba yarabaye umukinnyi w’umwaka ku isi muri 2004 na 2005.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.