Advertise your products Here Better Faster

U Rwanda na Guinea basinye amasezerano y’ubufatanye

By Ndabateze Jean Bosco

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kamena 2024, u Rwanda na Guinea basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali, ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, hamwe na mugenzi we wa Guinea Hon Felix Lamah.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, hamwe na mugenzi we wa Guinea Hon Felix Lamah basinya amasezerano

Mu mwaka ushize wa 2023, ubwo Perezida Paul Kagame yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York, aho yitabiriye Inteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye (UN), yabonanye na Mamady Doumbouya Perezida wa Guinea baganira ku kongera ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi mu nzego za Leta n’izindi.

Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali, ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, hamwe na mugenzi we wa Guinea Hon Felix Lamah.

Ibiganiro byabo byaje bikurikira uruzinduko rwa Perezida Kagame aherutse kugirira muri Guinea, aho abayobozi bombi biyemeje gukorera hamwe kugira ngo bakemure ibibazo byo mu karere no ku mugabane wa Afurika.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano yashyizweho umukono, arimo ay’ubutwererane buhuriweho mu bya dipolomasi, ndetse n’ajyanye n’ubufatanye mu ikoranabuhanga.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.