Yanditswe na Adam Yannick.
Irushanwa Umurenge Kagame Cup 2026 ryakinwaga ku nshuro ya 20 nyuma yo kwitirirwa Umukuru w’igihugu kubera imiyoborere ye myiza ryasorejwe mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Iri rushanwa rikinwa n’imirenge yose igize igihugu uko ari 415 aho ritangira imirenge yose igize buri Karere ihura, itsinze igakomeza ku Rwego rwa Karera, Intara n’umugi wa Kigali, kugeza ku Rwego rw’igihugu.
Iyi mikino yatangiye mu kwezi kwa mbere (Mutarama ) asozwa muri Kamena 2026.
Iyi mikino yasojwe ku Cyumweru, tariki 21 Kamena 2026 mu Karere ka Bugesera.
Imikino isoza ku Rwego rw’igihugu yatangiye tariki 20 Kamena 2026 ahakinwe imikino ya 1/2 ndetse n’umwanya wa gatatu.
Ku cyumweru tariki 20 Kamena 2026 guhera saa tatu za lu gitondo nibwo imikino yaritangiye aho yatangijwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ari kumwe na Minisitiri wa siporo ndetse n’abayobozi b’ Intara ndetse n’abayobozi b’uturere.
Iyi mikino yose yashoje n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje umurenge wa Masaka nuwa Nyarugenge yose yari ihagarariye Umujyi wa Kigali. Ni umukino wakurikiwe n’abayobozi bose uhereye kuriba Minisitiri, Abayobozi b’intara ab’uturere, abayobozi b’imirenge, ndetse n’abayobozi bahagarariye ibigo byateye inkunga irushanwa harimo RSSB ibinyujije muri Ejoheza na BRD ndetse na RRA. Ndetse n’abaturage bari baje ari benshi bari baje gushyigikira amakipe yabo yari abahagarariye. Stade ya Bugesera yari yuzuye ku kigero cy’ijana ku ijana (100%).
Mbere y’umukino wa Masaka na Nyarugenge habanje umukino w’amaguru mu Bagore, Umurenge wa Mahembe wo mu Karere ka Nyamasheke na Kacyiru . Uyu mukino wahuje aya makipe ku nshuro ya 2 yikurikiranya, kuko n’umwaka ushyize 2025 bari bahuriye ku mukino wa nyuma umukino urangira Mahembe itsinze Kacyiru 1-0. Uyu mwaka umukino wazihuje waje kurangira nta kipe ibonye igitego ari 0-0 hitabazwa penalite maze Mahembe yongera gutsinda Kacyiru ku nshuro ya 2 penalite 5-4.wisubije igikombe wari watwaye 2025.
Nyuma y’uyu mu mukino hahise hakurukiraho umukino Mu bagabo, igikombe cyegukanwe n’Umurenge wa Masaka wongeye gutsinda Nyarugenge ibitego 6-3 mu mukino witabiriwe n’abafana benshi cyane.
Uyu mukino watangiye ku mpande zombi hari imbaraga, kuko buri kipe yashakaga gutanga indi kubona igitego. Gusa byaje gukunda, kuko Masaka yatanze kwinjira mukino Nyarugenge, nyuma y’icyo gitego,k’umakosa yakozwe n’abakinnyi ba Nyarugenge, Masaka yahise ibona igitego cya kabiri,gusa Nyarugenge ntiyacitse imbaraga,yakomeje gushaka uko yabona igitego, iza Kubona igitego, ariko Masaka wabonaga irimo kurusha Nyarugenge cyane,yahise ibona igitego cya mbere, ndetse ibona n’igitego cya Kane. Nyarugenge nayo yakomeje gushaka uko yabona igitego, maze ibona igitego cya kabiri,gusa igice cya mbere kigiye kurangira Masaka yabonye igitego cya gatanu.
Igice cya mbere cyarangiye Masaka iyoboye n’ibitego 5-2.
Mu gice cya Kabiri
Amakipe yagarutse mu gice cya kabiri,ubona buri kipe ishaka kubona igitego ndetse n’abatoza bakora impinduka. Masaka yaje kubona igitego ariko umusifuzi yerekana ko habayeho kurarira. Nyarugenge yaje kubona igitego cya gatatu, ndetse ikomeza gushaka uko yagombora ibitego yari yatsinzwe.. yaje kubona amahirwe y’igitego, ariko bawuteye batera hanze.
Habura iminota itanu ngo umukino urangire Masaka yabonye penalite, umuzamu wa Nyarugenge ayikuramo,gusa uwayiteye,aba yakurikiye ahita uwushyira mu izamu, Masaka iba ibonye igitego cya gatandatu.
Umukino warangiye Masaka itsinze Nyarugenge ibitego 6-3.N’umukino wari wazihuje ku Rwego rw’Umujyi wa Kigali Masaka yari yatsinze Nyarugenge 4-1.
Nyuma y’uyu mukino hahise hakurikiraho umuhango wo guhemba amakipe yahize ayandi mu byiciro bitandukanye.
I. Mu cyiciro cy’abakina ku giti cyabo :
A. Gusiganwa ku maguru mu kilometero kimwe (1KM): Niyomugisha Diane wo mu Burengerazuba na Sekabaraga Sildio wo mu Mujyi wa Kigali begukanye imidali ya zahabu.
.Mu gusiganwa mu ntera y’ibilometero eshatu (3KM) :Yankurije Marthe wo mu Burengerazuba na Manishimwe Jean Baptiste wo mu Mujyi wa Kigali begukanye imidali ya zahabu.
Yankurije Marthe yongeye kwegukana undi mudali mu gusinwa mu ntera y’ibilometero 10 (10KM), mu gihe Munyakazi Felecien wo mu Mujyi wa Kigali yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa mu ntera y’ibilometero 15 (15 KM).
B. Mu kubuguza cyangwa gukina Igisoro, Bampire Regis na Niyonagize Alfred bombi bo mu Mujyi wa Kigali begukanye imidali ya zahabu.
C. Gusimbuka urukirampende, Uwimana Lucie wo mu Burengerazuba na Masengo Gibril w’i Kigali bahize abandi.
D) Mu gusiganwa ku magare, Nishimwe Gisele wo mu Mujyi wa Kigali na Mfiteyesu Emmanuel wo mu Ntara y’Amajyaruguru bahize abandi.
II. Mu mikino ikinwa mu buryo bw’amakipe
A. Sitting Volleyball, Kirehe na Gasabo zahize andi makipe mu bagabo n’abagore.
B. Muri Volleyball .
1) Mu Bagore
Ngoma yegukanye umwanya wa mbere mu itsinze Gicumbi amaseti 3-0 (25-19, 25-16, 25-21).
2) Mu bagabo
Kicukiro yatsinze Gasabo amaseti 3-0 (25-19, 25-15, 28-26) yegukana umwanya wa mbere.
C. Muri Basketball
1) Mu Bagabo
Kicukiro yatsinze Kamonyi amanota 81-69
2) Mu Bagore
igikombe cyegukanwe na Kayonza itsinze Kamonyi amanota 73-61.
Umujyi wa Kigali wahembwe nkuw’ahize Intara zose. Kuko niwo wabonye ibihembo byinshi mu mikino yose.
Mu gusoza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimye uko irushanwa ryagenze avuga ko umwaka utaha rizaryoha kurushaho ndetse anashimira abaterankunga barimo RSSB.
Ati “Irushanwa ryagenze neza cyane, iyo tubaze dusanga ryaritabiriwe n’abarenga miliyoni eshatu n’igice. Rifite icyo risobanuye kiremereye kuko twizihizamo imiyoborere myiza y’igihugu cyacu n’ubumwe.”
“Iri rushanwa rizamura urwego buri mwaka, rituma rirushaho kugenda neza impano z’abaturage zikagaragara. Umwaka utaha tuzashyiramo imbaraga kugira ngo rikomeze kugenda neza.” anasaba abanyarwanda kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).
Amakipe yitwaye neza yahembwe miliyoni imwe n’ibuhumbi magana inani (1,8 M Frw).
Irushanwa ry’umwaka utaha rizasorezwa mu Mujyi wa Kigali.




