Uncategorized

Isengesho ry’Umunsi Mukuru w’Igitambo( Eid Al Adha) ku rwego rw’igihugu ryabereye kuri Kigali Pelé Stadium

Yanditswe na Adam Yannick.

Umunsi w’igitambo (Eid Al Adha) ni Umunsi wa cumi mu kwezi kwa Dhul Hidja (ukwezi kwa 12) mu mezi ya Islam. Ni Umunsi abayisilamu bo ku isi yose baba bibuka ubwo Intumwa y’Imana Abraham yaragiye gutanga umwana we w’imfura Ismaël igitambo maze Allah akamusimbuza umwana w’intama.

Isengesho ryo kwizihiza Eid Al-Adha (Umunsi w’igitambo) ku rwego rw’igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo guhera Saa Kumi n’ebyiri z’igitondo ryitabirwa n’Abayisilamu benshi, batandukanye, Stade yari Isengesho ubwaryo ryatangiye saa moya n’igice(07H30′) rikaba ryari ryitabiriwe na bamwe mubayobozi b’igihugu harimo Général Mubarak Muganga n’abandi buyobozi mu nzego zitandukanye.

Uyu munsi wa Eid benshi bakunda kwita (Ilayidi), ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye n’ibindi bikorwa bigamije gusangira n’abandi.
Nyuma yo gusoza Isengesho Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa yatanze inyigisho avuga k’umateka y’uyu munsi ndetse anavuga amasomo dukuramo ariyo:
uyu munsi bazirikana guca bugufi no kwimakaza urukundo bigiye kuri Aburahamu ubwo yemeraga gutamba umwana we.

Ati “Ubundi Aburahamu tumwigiraho amasomo menshi, arimo kugira umuryango no kuwuha agaciro.

Isomo rya kabiri ni ukubaha Allah mu buryo bw’ikirenga. Ubundi icyari kigambiriwe kuri Aburaham ntabwo kwari ugutamba umwana we ahubwo byari ukugerageza ukwemera kwe no guca bugufi by’ukuri.

Isomo rya gatatu dukuramo ni ugukunda igihugu cyawe,kuko Abraham yasabiye Igihugu cye ndetse n’abantu bahatuye kubaho neza.

Irindi somo rya kane dukuramo n’ukubaha ababyeyi bawe niyo mutaba muhuje ukwemera kuko Abraham umubyeyi we yaramuvumwe, ariko amusabira Amahoro.

Abayisilamu rero aho bari ku isi babifitiye ubushobozi basabwa kubaga bahereye ku matungo magufi ihene , intama n’inka cyangwa ingamiya.

Aya matungo aba arimo igice kimwe umuntu ashobora kurya we n’umuryango we, icyo agomba guha abaturanyi n’icyo agomba guha abatishoboye.

Uyu munsi wizihizwa mu minsi itatu ku buryo umuntu ashobora kubaga uwo munsi cyangwa ukurikiyeho, kandi abo asangira na bo baba abaturanyi ntarobanure ku myemerere cyangwa idini abarizwamo.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, ubwo yaganairaga nk’abanyamakuru yavuze ko umunsi wa Eid Al Adha ari umwe mu minsi mikuru ikomeye mu idini ya Islam, abasaba kuwizihiza mu byishimo kandi barangwa n’urukundo.

Ati “Igitambo ni inyungu yo kwimakaza urukundo ariko ni n’ifunguro rifasha n’abatishoboye kugira ngo nabo bishimane n’imiryango yabo ku munsi w’ilayidi kuko ari umunsi w’ibyishimo.”

Yasabye abayisilamu kurangwa no kubaha Imana, kwitondera amategeko yayo, gukunda igihugu, guharanira kugikunda no kugiteza imbere. Yatangaje kandi ko nk’idini ya Islam mu Rwanda biteganyijwe ko habagwa inka 300 batewemo inkunga abaterankunga batandukanye, zatwaye arenga miliyoni 190 Frw zigahabwa abatishoboye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ku rwego rw’igihugu igikorwa cyo kubaga igitambo cyabereye mu Karere ka Bugesera ku ibagiro rya Ntarama.

Yakomeje avuga kandi ko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ukomeje ibikorwa bitandukanye bigamije kongera umubare w’abayoboke bayo bigaragara ko ukiri muto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.