Advertise your products Here Better Faster

Karongi – Hotel Bethany ikomeje gufata neza abayigana

Yanditswe na NDAYISABA Jean de Dieu.

Ubuyobozi bwa Bethany investiment group bufite hotel Bethany iherereye mu mujyi wa Karongi mu murenge wa Bwishyura buravuga ko bwashyizeho uburyo bwo korohereza abayigana muri gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo.

Hotel Bethany iherereye ku mwigimbakirwa aho izengurutswe n’ikiyaga cya Kivu, ikundwa na benshi mu bagenda mu mujyi wa Karongi bitewe na serivisi zo ku rwego mpuzamahanga bahasanga.

Umuyobozi mukuru wa Bethany investiment group Ntwali Janvier akaba n’umuyobozi w’uruganda rwa hospitality muri karongi avuga ko mu buryo bwo korohereza abakiriya hagiye ho gahunda yo kugabanya ibiciro by’umwihariko ku bahasohokera mu mpera z’icyumweru ndetse n’abahakorera ibirori bitandukane nk’abizihiza amasabukuru.

Kuri ubu hotel Bethany ifite ubwato bufasha abakiriya bayo gutembera mu kiyaga cya Kivu, ikagira coffe shop yo ku rwego mpuzampahanga n’izindi serivisi zinogera abayigana .

Uretse hotel Bethany yo muri Karongi, Bethany investiment group ifite amashami i Gikondo no mu Kiyovu ho mu mujyi wa Kigali, mu mujyi wa Rubavu ndetse n’i Nyagatare.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space