Yanditswe na Adam Yannick
Tariki ya 30 Werurwe 2025, n’ubwo hakinwaga imikino isoza umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League. Hari hateganyijwe imikino itatu, mu Karere ka Rubavu hari umukino umwe wagombaga guhuza Étincelles FC na Marine FC. Mu gihe mu Mugi wa Kigali hagomba kubera imikino ibiri. Uwagombaga guhuza Kiyovu Sports Club na Police FC ndetse nuwa APR FC na Vision FC.
Ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa(15H00) kuri Kigali Pelé Stadium, ni bwo umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wahuje Kiyovu Sports na Police FC, wari utangiye.
Umutoza wa Kiyovu Sports Club, yari yakoze impinduka muri 11 babanzamo,ukurikije umukino yari yatsinzwemo na Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona.
Mugisha Désire ukina mu busatirizi, yari yahaye umwanya Mutunzi Darcy mu gihe Twahirwa Olivier yari yahaye umwanya Ishimwe Kevin.
Kiyovu Sports Club yatangiye, umukino isatira ishaka igitego, Ku munota wa Gatanu w’umukino, Rukundo Onesme umuzamu wa Police FC, yakuyemo umupira ukomeye wari utewe na Niyonkuru Ramadhan ariko koruneri yari ibonetse ntiyagira icyo itanga.
Kiyovu Sports Club iz yagaragazaga ubushake bwo kubona igitego, rwakomeje gukinira ku izamu ry’ikipe ya Police FC, bituma abakinnyi bayo bamwe batangira kugira imvune.
Ku munota wa 27, Bigirimana Abedi na Niyonsaba Eric bagize imvune zatumye basimburwa na Ani Elijah na Nshimiyimana Siméon.
Kiyovu Sports Club yakomeje kotsa igitutu Police FC.
Ku munota wa 35, Nsabimana Eric wari mu bwugarizi ataka imvune maze asimburwa na Samuel.
Amakipe yombi yakomeje gucungana, iminota 45 y’igice cya Mbere, irangira ari 0-0.
Mu gice cya Kabiri
Igice cya Kabiri cyatangiye umutoza wa Police FC Mashami Vincent,akora impinduka akuramo Hakizimana Muhadjiri asimburwa na Ngabonziza Pacifique.
Ku munota wa 48, ni bwo Mutunzi Darcy yatsinze igitego kiba igitego cya Kabiri atsinze muri Shampiyona mu cyiciro cya mbere n’igitego yatsinze nyuma y’umupira wabanje guhererekanywa imbere y’izamu rya Police FC. maze Abayovu binaga ibicu.
Ikipe y’Igikipolisi itishimiye imisifurire, igitsindwa igitego gakoze impinduka, ikuramo Richard Kilongozi Bazombwa wasimbuwe na Chukwuma wasabwaga kwihutisha imipira igana imbere.
Nyuma yo gutsinda iki gitego, Kiyovu Sports na yo yakoze impinduka ikuramo Mutunzi Darcy na Uwineza Rène, basimbuwe na Twahirwa Olivier na Tabu Tegra Crespo.
Kiyovu Sports Club yakomeje gucunga igitego cyayo ari na ko Police FC ikomeza gusatira ariko iminota 90 yaje kurangira Kiyovu Sports Club ikiyoboye n’igitego kimwe.
Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota umunani nayo itagize icyo itanga.
Umukino warangiye Kiyovu Sports Club yegukanye intsinzi y’igitego 1-0. Bikomeza kuyiha amahirwe yo kuba itamanuka. Kuko kugeza ubu ifite amanota 21 aho amakipe ay’irimbere ayirusha amanota 2 indi ikayirusha atatu.
Kiyovu Sports Club, nyuma yiyi ntsinzi yahise iamanota 21 iguma ku mwanya wa 15 aho irushwa amanota abiri na Marines FC ya 14. Na Bugesera FC ya 13 ikayirusha amanota atatu.
Ku munsi wa 23 Kiyovu Sports Club irakina na Étincelles FC,mu gihe Bugesera FC izakina na APR FC ndetse Marine FC igakina na Rayon Sports FC mu Karere ka Rubavu.
Uko indi mikino yagenze y’umunsi wa 22
As Kigali FC 0-0 Gasogi United FC
Bugesera FC 0-1 Muhazi United FC
Rutsiro FC 1-0 Gorilla FC
Rayon Sports FC 0-1 Mukura Victory Sports & Loisir
Étincelles FC 0-0 Marine FC
Kiyovu Sports Club 1-0 Police FC
APR FC 2-1 Vision FC