Advertise your products Here Better Faster

Iyobokamana: Abayislam bo mu Rwanda bizihije umunsi wa Idi Al Fitri

Yanditswe na NZEYIMANA Viateur.

Tariki 30 Werurwe 2025 bibwanye na tariki ya 1 Shawali 1446 mu mwaka wa Islam. Mu Rwanda, ndetse na hafi mu bihugu byose byo ku isi abayislam bizihije umunsi mukuru wo gusoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan ariko kwezi kwa cyenda mu mezi 12 agize umwaka. Mu Rwanda mu rwego rw’igihugu isengesho ryabareye kuri Kigali Pelé Stadium i nyamirambo mu Mugi wa Kigali aho ryayobowe na Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Moussa. Iri sengesho ryo gusoza igisibo ryitabirwa n’imbaga y’Abayisilamu baturutse impande zose z’igihugu.

Mu nyigisho Mufti w’u Rwanda yatanze yibukije imbaga yariteraniye kuri Kigali Pelé Stadium ibyiza by’igisibo cya Ramadhan, abasaba gukomeza gusenga cyane no gukunda igihugu ,yashoje inyigisho ze ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku ruhare rwe mu guteza imbere igihugu no kubungabunga umutekano, asabira u Rwanda gukomeza kugira umutekano urambye, yibukije abayisilamu kandi ko u Rwanda rwitegura kwinjira mu minsi ijana yo kwibuka abazize Genocide yakorewe abatutsi mu 1994. Abasaba kuzitwara neza muriyo minsi.


Mu bitabiriye iri sengesho harimo abayobozi bakuru b’igihugu,harimo Nyakubahwa Umugaba mukuru w’ingabo z’urwanda General Mubarak Muganga,Minisitiri w’imari Murangwa Yussuf, Minisitiri w’urubyiruko Dr Utumatwishima Abdallah ,Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko Sheikh Moussa Fazil ,abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye ndetse n’abaturage batuye Umujyi wa Kigali, bari bitabiriye iri sengesho mu buryo bugaragaza ibyishimo n’isuku, bambaye imyambaro ibereye umunsi mukuru wa Idil Fitri.

Bamwe mu bayisilamu twaganiriye bagaragaje ko igisibo cya Ramadhan ari igihe cyiza cyo kwegera Imana no kwiyibutsa gukurikiza amategeko yayo. Bavuze ko igisibo kibafasha kwiyubaka mu buryo bw’umwuka no kwitoza kwihangana.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space