Yanditswe na Adam Yannick
Tariki 4 Mutarama 2025 nibwo hakinwaga imikino ya Rwanda Premier League 2024-2025 itarakiniwe igihe kubera ikipe y’igihugu yari mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’afurika kubakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2025.
Habaye imikino itatu yabereye ku bibuga bibiri. Umwe wabereye mu Karere ka Musanze ,aho Musanze FC yari yakiriye APR FC mu gihe indi mikino ibiri yabereye mu mugi wa Kigali,kuri Kigali Pelé Stadium, aho Gasogi United FC yari yakiriye As Kigali FC ndetse na Rayon Sports FC yari yakiriye Police FC.
Mu Karere ka Musanze, Musanze FC nyuma yo gutsindwa na Vision FC ibitego 3-0 ndetse bakaza no guhagarika umukinnyi wayo, yari yihagazeho,kuko igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu gice cya Kabiri buri kipe yaje ishaka igitego, maze ku munota wa 73 APR FC ibona penalite itavuzweho rumwe ndetse yateje n’umukino guhagara abakinnyi ba Musanze FC batemeranwa n’umusifuzi wo hagati.
kuko bavuga ko atari penalite. Nyuma yizo mpaka baje kwemera ko iterwa, maze Gilbert ayitera neza abonera APR FC igitego cya mbere,ari nako umukino waje kurangira.
Mu Mugi wa Kigali,kuri Kigali Pelé Stadium,Gasogi United FC yari yakiriye AS Kigali FC, uyu mukino ntiwari woroshye, Gasogi United FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 6 kuri Penalite.
AS Kigali FC yaje kwishyura icyo gitego, ku munota wa 36.
Igice cya mbere cyarangiye banganya 1-1.
Mu gice cya Kabiri
Mu gice cya Kabiri amakipe yombi yakomeje gushaka uko yabona igitego kintsinzi, ariko akomeza kugenda abona uburyo ariko ntibabubyaze umusaruro. Ku munota wa 83 As Kigali FC yaje kubona igitego cya Kabiri ari nacyo cyayihaye intsinzi y’umukino,maze umukino utangira As Kigali FC itsinze Gasogi United FC ibitego 2-1.
Nyuma y’uyu mukino hahise hakurikiraho umukino w’umunsi wagomba guhuza Rayon Sports FC na Police FC.
Uyu mukino watangiye Ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri, bari bawuhaye umusifuzi mpuzamahamga Ubikunda samu.
Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi,buri kipe ishaka uko yabona igitego,ariko amahirwe babonaga ntibashobora kuyabyaza umusaruro.
Ku munota wa 23 Kevin Kapiteni wa Rayon Sports FC yavuyemo nyuma yo kuvunika asimburwa na Hadji
Amakipe yombi yakomeje gukina ashaka igitego ariko ntibyashoboka,ku munota wa 45 nibwo Rayon Sports FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Yousouf Diagne
Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota ine yinyongera itagize icyo ihindura ku mpande zombi. Bagiye k’uruhuka Rayon Sports FC ishoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya Kabiri
Umutoza wa Police FC yahise akora Impinduka akuramo Muhadjiri na Zidane, aba yorohereje Rayon Sports FC kuko ntiyongere kugira igihunga. Amakipe yombi yakomeje gukora impinduka, ashaka uko yabona ibitego ariko ntizigire icyo zitanga.
Ku munota wa 64 Shami wa Police FC yitsinze igitego,kiba igitego cya Kabiri cya Rayon Sports FC. Nyuma y’icyo gitego Rayon Sports FC yashyizemo imbaraga, ari nako umutoza wayo akora Impinduka, ashaka uko yabona igitego cya gatatu.
Ku munota wa 84 Shami wa Police FC wari witsinze igitego yaje gukora ikosa, abona ikarita ya Kabiri y’umuhondo bimuviramo kubona ikarita y’umutuku, maze ahita Ashoka, Police FC isigara ikina arabakinnyi 10 kuri 11. Iminota 90 yarangiye nta kindi gitego kibonetse. Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota itandatu nayo yarangiye nta kipe ishoboye kubonamo igitego.
Umukino warangiye Rayon Sports FC itsinze Police FC ibitego 2-0 ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo itaratsindwa binagaragara ko izarangiza imikino ibanza iyoboye kuko irusha iya Kabiri ariyo APR FC amanota 8 mu gihe isigaje umukino umwe naho APR FC yo ikaba isigaje imikino ibiri.