By Cypridion Habimana
Hagiye gushira iminsi igera kuri 15 humvikanye inkuru y’incamugongo ko umwana w’umuhungu w’imyaka 8 wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza yapfuye.
Umwe k’uwundi kwakira iyi nkuru y’incamugongo bananiwe kubyakira.Uko hanzaha bivugwa baragira bati”iperereza ryimbitse niryo rikenewe”amakuru ava ahizewe mubizerwa akagera ku kinyamakuru www.pressbox.rw na pressbox TV Rwanda aragira ati”kuki Dr Ngiruwonsanga Pascal afunzwe wenyine abakozi biwe murugo bo bakaba bari hanze?ibi bikekwa kuko ubwo bashyinguraga Nyakwigendera havuzwe amagambo asa n’ubushotoranyi bugamije ikindi kibazo cyatumye ababyeyi ba Nyakwigendera batandukana.
Dr Ugirashebuja Emmanuel Ministre w’ubutabera mu Rwanda(Photo Archiver)
Ikindi kivugwa kitahawe agaciro n’uko kuva ababyeyi ba Nyakwigendera batandukana Dr Ngiruwonsanga Pascal yatangiye kurera abo bana,aha hakwiye iperereza ku mpande zombi kugirengo uwagize uruhare murupfu rwa Nyakwigendera abiryozwe.
Niba ibigo by’itumanaho nka MTN cyangwa Artel bisabwa uko abahamagaranye bigatangwa ukekwa wese yakabaye abazwa harebwe uko yahamagaranye n’abantu batandukanye..Mugihe Dr Ngiruwonsanga Pascal agifunzwe akekwaho icyaha cyo kwica umwana yareraga,hariho andi makuru azunguruka aho yaratuye mu mujyi wa Kigali, Umurenge wa Kigali ahitwa Norvege ko we n’umugore we ntakibazo bafitanye cyatuma amwicira umwana,kandi nubundi barashakanye abafite ari babili.
Abatuye Norvege basabako urwego rw’ubugenzacyaha rwazareba uko inyubako zo kwa Dr Ngiruwonsanga Pascal zubatse hakarebwa amashusho.
Ababigiraho ikibazo n’uko bakekako hashobora kubaho umugizi wa nabi yakurira igipangu.Ibyuma kabuhariwe bipima ibimenyetso bigomba gukoreshwa harebwa inzira zose zakwerekana uko Nyakwigendera yishwe.Mugahinda kenshi kabari batabaye umuryango wa Nyakwigendera bashingiraga ku bibazo bikunze kugenda bigaragara mu ngo nkaho hari abakozi bishe abana bareraga.Inzira zose zafasha guha ubutabera Nyakwigendera zikoreshwe.