By Cypridion Habimana
Ubwo hasozwaga imurikabikorwa ku nshuro ya 17 ku Mulindi mu Karere ka Gasabo, ba Rwiyemezamirimo mu buhinzi n’ubworozi bavuga ko ryabagiriye akamaro kuko bacuruje barushaho kumurika ibikorwa byabo, bamenyana n’abandi hamwe no kungurana ibitekerezo mu guhanga udushya.
Ni imurikabikorwa mu buhinzi n’ubworozi ryasojwe kuri uyu wa gatanu tariki 09 Kanama 2024, mu isozwa hakaba hahembwe ibigo byagaragaje udushya kurusha ibindi mu buhinzi no mu bworozi.
Entreprise SINA Gerard/Urwibutso yahawe igikombe cya ba rwiyemezamirimo bahize abandi mu guhanga udushya aho kuri iyi nshuro yamuritse Akawe ICE-CREAM
Harerimana Noel umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Ese SINA Gerard Urwibutso ati:
“Ubu ni inshuroya 17 twitabira iri murikabikorwa buri mwaka tumurika agashya, uyu mwaka rero twamuritse AKAWE ICE CREAM, kava mu Mata y’Inka kandi abatugana barakishimiye cyane.
Akaba ari nayo mpamvu twahawe igikombe mu guhanga udushya, iyi ni intego umuyobozi wacu Sina Gerard ahora ashyiraho umwete na gahunda mu guhanga udushya mu buhinzi n’ubworozi.
Iki gihembo tubonye ni kimwe mu bikomeza kuduha icyizere ko abakiriya bacu bakomeje kunyurwa n’ibyo dukora kandi turashimira Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’Urugaga rw’abikorera (PSF) uburyo bakomeje guteza imbere Secteur y’ubuhinzi n’ubworozi, kuko bifite ahazaza heza mu iterambere ry’igihugu.”
Noel akomeza avuga ko nyuma yo kubona iki gikombe bibatera imbaraga zo kurushaho kunoza ibyo bakora.
Ati “iyo dukora bintu ntabwo tuba tubyikorera ahubwo tuba tubikorera abakiriya bacu, igikombe rero kitugaragariza ko ibyo dukora abatugana babishima ari nacyo twahembewe, natwe rero bikaduha imbaraga zo kugira ngo dukomeze kwa guhanga udushya kwacu, twibanda kuri qualité(ubwiza) nk’uko twabyiyemeje kugira ngo abakiriya bacu bagumane wa mwimerere w’ibyo dukora, kandi bakomeze batugana”
Entreprise Sina Gerard/Urwibutso yubahiriza gukoresha ibyiciro byose by’abaturage, yaba Urubyiruko, Abagore n’abafite ubumuga, dore ko yigeze no guhabwa igihembo na Gender Monitoring Officer (Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo).
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda; Dr Musafiri Ildephonse ashimangira ko iyi Minisiteri ishyigikiye ba Rwiyemezamirimo b’abanyarwanda n’imiryango nterankunga.
Dr Musafiri Ildephonse agira ati:
“Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ishyigikiye ba Rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda ndetse n’imiryango nterankuga, baharanira ko ibyo kurya byagwira mu Gihugu.
Ubuhinzi n’ubworozi mu bihe byo hambere byakunze kwitabirwa n’abantu bakuze gusa, ariko ubu bigaragara ko ubikoze bya kinyamwuga bimubeshaho ku buryo bushimishije.
Niyo mpamvu nkagurira urubyiruko kwitabira gukora ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kurushaho kwongera umusaruro cyane cyane mu ikoranabuhanga mu guhanga udushya.
Minisiteri zose bireba ndetse n’Urugaga rw’abikorera (PSF) turabashyigikiye tuzakomeza mu nzira y’iterambere yo kugwiza ibiryo mu Gihugu cyacu”.
Dr Musafiri Ildephonse kandi arizeza abafatanyabikorwa mu buhinzi n’ubworozi ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo ubuhinzi n’ubworozi bigere ku ntego ya viziyo 2050.
Akomeza avuga ko n’ibigo by’imari biba byitabiriye iri murikabikorwa, kugirango nabo n’abafatanyabikorwa barusheho kumva neza ibibazo abahinzi n’aborozi bahura nabyo mu rwego rwo kubona inguzanyo, inyungu ikaba yagabanyuka kugera ku 9%.
Stand ya Entreprise Sina Gerard/Urwibutso yari yubatse mu buryo bugaragaza incamacye y’ibyo iki kigo gikora ku musozi wa Tare mu karere ka Rulindo
Ikigo Sina Gerard/Urwibutso, gisanzwe gitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, aho gifite Agashya, Akabanga, Akandi, Akarusho n’ibindi byose bikunzwe na benshi, hakaba rero haraniyongereyeho AKAWE ICE CREAM yatumye kiza mu byahize ibindi mu dushya mu imurikabikorwa ku buhinzi n’ubworozi ry’uyu mwaka wa 2024.