Advertise your products Here Better Faster

Rubavu: “Nimudutora tuzakuraho burundu umusoro w’ubutaka” Dr Frank Habineza yongeye kubishimangira

By Cypridion Habimana

Dr Frank Habineza n’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rifite abakandida Depite 50, biyamamarije mu karere ka Rubavu na Nyabihu, kuri uyu wa kabiri tariki 02 Nyakanga 2024.

Abiganjemo urubyiruko n’abakuze nibo bari biganje mubari bitabiriye ibi bikorwa byo kwamamaza Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPRbaranzwe n’umudiho wikiranwaga n’akamwenyu mu maso.

Hon Dr Frank Habineza Perezida w’iri shyaka akaba Kandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu ijambo rye yifurije abaturage umugisha uturuka ku Mana.

Yagarutse ku musoro w’ubutaka udakwiye ubutaka kuko yemeza ko babuhawe n’Imana, bityo we asanga nta mpamvu yo kubusoresha ati “ Nimudutora tuzakuraho burundu umusoro w’ubutaka”

Akaba avuga ko nta mpamvu yo gufungirwa umusoro uwo ariwo wose.

Agaruka kuri TVA ari wo musoro w’inyongeragaciro avuga ko nibatora DGPR umusoro wa TVA uzava kuri 18% umanuke ugere kuri 14%.

Ibi bizafasha abaturage kugira icyo batunga mu gihugu, umubare w’abahunga igihugu kubera umusoro babireke ndetse n’abahunze imisoro bahunguke.

Nanone kugabanya TVA bizafasha abaguzi kubona ibicuruzwa ku giciro gito.

Yagarutse nanone ku bantu bafungirwa muri za transit center zirimo iya Nyabwishongo mu KARERE ka Rubavu, avuga ko niba DGPR bazakuraho burundu za transit centers Aho ziri hose mu gihugu.

Ibi Kandi akaba yabihuje n’abafungwa mu minsi 30 y’agateganyo avuga ko nibatora DGPR bazakuraho burundu igifungo cy’iminsi 30 ndetse abafunzwe bazahabwa na leta indishyi z’uko bafungiwe ubusa.

Ku babafunze avuga ko bagomba kubibazwa kuko bazaba bahombeje leta. Akaba avuga ko nabo bazabibazwa nk’uko n’abandi bakozi ba leta bahombya leta babibazwa.

Abaturage bagaragaje ibyishimo byinshi mu ijambo rya Hon Frank Habineza banyuzagamo bagakoma amashyi ubundi bakanamwenyura

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.