Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.
Mwalimu Neretse John ukuriye ikigo cy’ubucuruzi cya Mwalimu Neretse Group ltd yatangaje ko inzu y’iki kigo iri mu kagari ka Rubugu mu murenge wa Rwimbogo igiye guhinduka iyo kwakira abashyitsi (White Guest house) mu buryo bwo korohereza abagenda mu murenge wa Rwimbogo kubona aho kuruhukira hari ku rwego rushimishije.
Iyi nzu iri ku muhanda wa Kaburimbo wa Kamembe –Bugarama mu mudugudu wa Ntenyi, yari imaze igihe kirenga imyaka 3 ivugisha benshi mu bayinyuraho kubera ubwiza bwayo by’umwihariko ku mugoroba, aho amatara ayitatse yatumaga benshi bayirangarira.
Ibi byatumye agace iherereye kayitirirwa mu buryo bwo kuranga aho bamwe bagiraga bati “ Ku nzu yaka” cyangwa “ Ku nzu y’amatara”.
Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2026, nibwo Mwalimu Neretse John usanzwe akorera ibikorwa by’ubucuruzi, Ubuhinzi n’ubworozi muri uyu murenge wa Rwimbogo yatangaje ko Mwalimu Neretse Group ltd igiye kugira iyi nzu iyo kwakira abantu mu izina rya white guest house.
Mwalimu John yagize ati “ Iyi nzu nziza benshi bita ku nzu yaka cyangwa ku nzu y’amatara mwahoraga mwibaza ikizakorerwamo kuri ubu cyabonetse. Ni inzu izajya icumbikira abagenzi basura akarere ka Rusizi. Guhera ejo ku Cyumweru , ukeneye ahantu heza ho kuruhukira muri ibyo bice nta handi ni kuri white guest house. murakaza neza tubakirane yombi, kuri twe umukiriya ni umwami”.
Byitezwe ko white guest house izaba igisubizo ku bagenda mu karere ka Rusizi by’umwihariko mu mirenge ya Rwimbogo, Nzahaha, Gashonga Bugarama na Muganza aho byagoraga bamwe kubona ahantu heza ho kuruhukira.




