Advertise your products Here Better Faster

Inyange Industries yinjiye mu bafatanyabikorwa ba Shampiyona ya Basketball

By Ndabateze Jean Bosco

Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryasinyanye amasezerano na Inyange Industries afite agaciro ka miliyoni 26 Frw mu gihe cy’umwaka.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), Ishimwe Fiona n’Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Inyange Industries, Ntagozera Yvette. Yasinyiwe muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Kamena 2024.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), Ishimwe Fiona yatangaje ko ari amasezerano azafasha shampiyona.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), Ishimwe Fiona

Yagize ati “aya amasezerano azadufasha gutegura shampiyona neza. Ikindi amakipe azabyungukiramo kuko aya masezerano agena n’ibizagera ku makipe by’umwihariko ibicuruzwa byayo.”

Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Inyange Industries, Ntagozera Yvette we yatangaje ko iyi mikoranire izatanga umusaruro kuko bakora ibikenerwa mu mikino.

Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Inyange Industries, Ntagozera Yvette

Yagize ati “Ducuruza ibinyobwa bikenerwa mu mikino rero twishimiye gukorana n’umuryango mugari wa Basketball kuko ni hamwe mu hantu heza wakwifuza gukorera gusa ntabwo ariho gusa tuzanakomeza no mu yindi mikino.”

Aya masezerano agena ko azakoreshwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore gusa.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.