Advertise your products Here Better Faster

Amaherezo Murangira Jean Bosco n’itsinda rye icyaha cyo kwica Twagirayesu Samuel kiraza kubaheza muri gereza

By Cypridion Habimana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rukorera i Muhanga rwasubitse urubanza ruregwamo Murangira Jean Bosco , icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Twagirayesu Samuel bikamuviramo urupfu.

Inteko iburanisha ubwo yatangiraga kuburanisha yabanje kubaza abaregwa n’ubushinjacyaha ko bitabye.Murangira Jean Bosco yitabye yunganiwe n’umunyamategeko.

Ndanyuzwe Suleiman ufunzwe we yitabye mu mwambaro w’abafungwa. Ndahimana Floduard uregera indishyi kuko ari we se wa Nyakwigendera Twagirayesu Samuel. Uyu Ndahimana Floduard nawe yariyunganiwe.Ubushinjacyaha bwahawe ijambo.

Umushinjacyaha yabwiye inteko iburanisha ko Murangira Jean Bosco yakubise akanakomeretsa Twagirayesu Samuel bikamuviramo urupfu ko yarafatanije na Ndanyuzwe Sulieman n’undi witwa Rugendo Juvenal.Inteko iburanisha yahaye ijambo Murangira Jean Bosco ngo yisobanure, Murangira Jean Bosco yabajijwe niba yemera icyaha akurikiranyweho?

Murangira Jean Bosco yabwiye inteko iburanisha ko we icyaha atakemera ko abagikoze bahari ,ko aribo bagikurikiranwaho.

Umushinjacyaha yeretse inteko iburanisha ko Murangira Jean Bosco ariwe wateguye igikorwa cyo gukubita no gukomeretsa Twagirayesu Samuel bikamuviramo urupfu, ko atahunga icyaha yakoze.Murangira yahise avugako hakwiye gutumizwa Rugendo Juvenal cyane ko haribyo yiyemereye mu bugenzacyaha,no mubushinjacyaha ko atumijwe byaba aribyo byiza.Murangira yaburanye yerekanako Rugendo Juvenal akwiye guhamagazwa.Urukiko rwemeje ko urubanza rwimurirwa tariki 2 nzeli 2024.

Ndanyuzwe Sulieman we yabwiye inteko iburanisha ko afunzwe igihe kinini kandi icyaha atariwe wenyine wakabaye agifungirwa hari Murangira Jean Bosco na Rugendo Juvenal bakubise Twagirayesu Samuel akaza gupfa. Ubwo urubanza ruzakomeza kuburanishwa tuzabibagezaho.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.