Advertise your products Here Better Faster

Rwamagagana bakanguriwe kwita Ku buzima bw’umubyeyi utwite no kugira isuku

By Ndabateze Jean Bosco

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 4 Kamena 2024 ,Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Umutoni Jeanne yatangije ku mugaragaro Icyumweru cyahariwe Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana mu Karere, ku nsanganyamatsiko igira iti:”Hehe n’igwingira: Twite ku buzima bw’umubyeyi utwite n’umwana,imirire n’isuku,dukingize abana inkingo zose”.

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, NCDA n’abandi bafatanyabikorwa Icyumweru cyahariwe Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana kizibanda ku bukangurambaga kuri gahunda y’imyaka 2 yo kurandura igwingira ry’abana, gutanga serivise z’ubuzima ku bana n’abakuru .

Umuyobozi w’Akarere wungirije Mme Umutoni Jeanne yakanguriye ababyeyi guharanira kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye no gufatanya n’inzego z’ubuzima mu kwita ku mubyeyi n’umwana, isuku n’imirire myiza kugira ngo bagire ubuzima bwiza kandi batagwingira bityo bagirire akamaro umuryango n’Igihugu.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.