Advertise your products Here Better Faster

Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana

Kuri uyu wa mbere tariki 03/06/2024, mu karere ka Ngoma, kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ku nsanganyamatsiko “Hehe n’igwingira: twite ku buzima bw’umubyeyi utwite n’umwana, imirire n’isuku, dukingize abana inkingo zose”

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya Kibungo Dr. Gahima John

Ku rwego rw’Akarere ka Ngoma, iki gikorwa cyatangijwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukayiranga Marie Gloriose, ari kumwe n’intumwa y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), n’umuyobozi mukuru w’Ibitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya Kibungo Dr. Gahima John.

Iki gikorwa cyatangirijwe ku ishuli rya Itetero christian school ribarizwa mu kagari ka Cyasemakamba, mu murenge wa Kibungo.

Muri iki cyumweru kizasozwa ku wa gatanu tariki 07/06/2024, hazatangwa serivise zitandukanye zirimo: Inkingo ku bana bacikanywe n’izo bagenerwa, kubaha Vitamine A no gukurikirana imikurire yabo; Ibinini by’inzoka ku bana n’abakuru; Hazanatangwa uburyo bwo kuboneza urubyaro, hakorwe n’ubukangurambaga ku isuku.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.