Advertise your products Here Better Faster

U Rwanda rugiye kohereza itsinda ry’Abasirikirare n’Abapolisi muri Mozambique

By Ndabateze Jean Bosco

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 14 Gicurasi 2024 itsinda ry’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bitegura kwerekeza mu butumwa bwa Amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, baganirijwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi ari kumwe n’Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda Vincent B. Sano.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yabashyikirije ubutumwa bwa Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda Paul Kagame.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi ari kumwe n’Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda CP Vincent B. Sano baganirije Ingabo na Polisi

Peresida Paul Kagame yabibukije ko bagomba gusigasira ikinyabupfura, ubunyamwuga no kudatezuka ku ntego nyamukuru ibajyanye, yo guhashya burundu ibyihebe no kugarura amahoro arambye muri Mozambique.  

Itsinda ry’abasirikare n’abapolisi bagiye koherezwa muri Mozambique

Iryo tsinda rishya rigiye koherezwa rishimangira umubano ukomeje kwimakazwa hagati y’u Rwanda na Mozambique, cyane ko ari ubufatanye bwashibutse ku busabe bwa Guverinoma ya Mozambique bugashyigikirwa n’ubushake bw’Abakuru bw’Ibihugu byombi.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.