Advertise your products Here Better Faster

Ikipe ya Sunrise FC na Etoile de l’Est FC zombi zo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, zamanutse mu cyiciro cya kabiri

By Ndabateze Jean Bosco

Ikipe ya Sunrise FC na Etoile de l’Est FC zombi zibarizwa mu Burasirazuba bw’u Rwanda, zamanutse mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 11 Gicurasi 2024, ku bibuga byo mu Ntara y’u Burasirazuba hari habereye imikino yari gusiga hamenyekanye amakipe amanuka, ava mu cyiciro cya mbere.

Mu Karere ka Ngoma, hari urubanza kuri Stade ya Ngoma rwahuzaga Bugesera FC na Etoile de l’Est.

Ikipe ya Sunrise na Etoile de l’EST zamanutse mu cyiciro cya kabiri

Ni urubanza rwarangiye Bugesera FC irutsinze kuko yatsinze bitego 3-0, bituma iguma mu cyiciro cya mbere, Etoile de l’Est yo imanutse.

Ni ibitego byatsinzwe na Byiringiro David ku munota wa 36, Nshimirimana Pacifique ku wa 38 na Sentongo Farouk “Ruhinda” waje gushyiramo agashyinguracumu ku munota wa 49.

I Nyagatare ho kuri Stade yabatijwe ‘ Golgotha’, Sunrise FC yahabambiraga Marines FC, iyitsinda ibitego 3-1ariko ntibyabujije iyi kipe y’i Nyagatare kumanuka ijya mu cya kabiri.

Muri uyu mwaka w’imikino amakipe amanutse ajya mu cyiciro cya kabiri ni Sunrise ifite amanota 32 n’umwenda w’ibitego 15 ku mwanya wa 15, aho yamanukanye na Etoile de l’Est ifite amanota 31 yo ni iyanyuma ku mwanya wa 16.

Bugesera FC ku nshuro ya kabiri yagarukiye ku mwamba iguma mu cyiciro cya mbere

Undi mukino wabaye wahuje Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports 1-0.

Shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino 2023-2024, irasozwa ku Cyumweru ubwo APR izaba ishyikirizwa Igikombe cyayo mu mukino uzayihuza na Amagaju .

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.