Advertise your products Here Better Faster

Kayonza: Ibidame bifata amazi biri gutanga igisubizo cy’amazi

Abatuye akarere ka Kayonza mu ntara y’uburasirazuba bw’u Rwanda, bavuga ko iyubakwa ry’ingomero zifata amazi zizwi “nk’ibidame”, ziri kubabera igisubizo cy’amazi macye basaga nk’aho bagiranye amasezerano nacyo.

Photo:Ingomero zifata amazi ziri kubatandukanya n’ikibazo cy’amazi

Kimwe n’utundi turere turindwi tugize intara y’uburasirazuba; akarere ka Kayonza nako kari gafite ikibazo gishingiye ku ibura ry’amazi bikaba ikibazo ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage, ku buryo abaturage badatinya kuvuga ko iki kibazo byari bimeze nk’aho bashyingiranwe nacyo.

Kimwe n’utundi turere turindwi tugize intara y’uburasirazuba; akarere ka Kayonza nako kari gafite ikibazo gishingiye ku ibura ry’amazi bikaba ikibazo ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage, ku buryo abaturage badatinya kuvuga ko iki kibazo byari bimeze nk’aho bashyingiranwe nacyo.

Kuri ubu ariko hari ingomero zifata amazi zagiye zubakwa mu bice bitandukanye muri aka karere; abaturage ubusanzwe bita ama dame cyangwa “ibidame”, bakavuga ko biri kugenda bicyemura iki kibazo ku buryo hagiye kubaho gatanya n’ikibazo cy’amazi.

Hari abaturage ikinyamakuru pressbox cyasanze ku dame ya Buhabwa mu kagali ka Buhabwa umurenge wa Murundi akarere ka Kayonza.

Uwitwa Ntawuhiganimana Yohani Bosco avuga ko iyi dame yoroheje ubuzima muri aka gace. Agira ati “abakora amasuku barayakora neza nta kuvuga ngo amazi nashira ndayakura hehe mu gihe mbere byari ikibazo, kuko twategerezaga ko imvura igwa tukavoma ibiziba byaretse, ariko ubu amazi ava mu idame akajya mu bigega akayungururwa tukayakoresha ari meza”

Ku mpande z’ibidame hagiye hashyirwaho za sterne(Ibigega), ziyungururirwamo amazi avuye mu bidame, ibintu abaturage bavuga ko byatumye bakoresha amazi meza bakanayanywa.

Mugezi we Gaspard Karekezi agira ati “amazi atarasukurwa twanywaga amazi mabi, ariko bashyizeho izi sterne nyine bashyiraho utuntu tuyayungurura tukayohereza muri ziriya robine, tukayanywa ameze neza ku buryo ubu nta n’indwara ziterwa n’amazi mabi inaha zikihaba”

Photo:Ibigega(sterne) zinyuzwamo amazi avuye mu idame ahita ayungururwa

Uretse kuba abaturage basigaye bakoresha amazi meza kandi, banishimira ko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo bubatse ibibumbiro impande y’amadame amatungo nayo akaba asigaye anywa amazi meza ku buryo byongereye umukamo w’amata, byiyongeraho kuba banabasha kubona amazi bifashisha mu kuvomerera imyaka mu mirima.

Anastase Kalisa nawe aturiye ahubatswe idame; agira ati “Inka ziyanywera mu bibumbiro ari meza kandi mbere zayanywaga ari ibiziba, byatumye umukamo w’Amata wiyongera kuko ntizikirwara nka mbere kandi ntizikigandara nka mbere”

Umugore witwa Dancilla Kabagwira agira ati “iyo izuba ryabaye ryinshi hano mu nkengero tuvomerera imyaka mu mirima dukoresheje amadobo asanzwe cyangwa za Arrosoir”

Ministre w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda; Dr Musafiri Ildephonse; avuga ko leta y’u Rwanda ikomeje kugeza ibikorwaremezo bifasha abahinzi n’aborozi kunoza ibyo bakora; birimo no kongera ibidame bifata amazi, ariko kandi agasaba abaturage kubifata neza kugira ngo birusheho kubaha umusaruro.

Ministre Dr Musafiri Ildephonse agira ati “turashishikariza abanyarwanda cyane cyane abatuye Kayonza, kugira ngo ibi bikorwaremezo leta yabagejejeho by’amadame atanga amazi yuhira amatungo, amazi yuhira ibihingwa ndetse n’amazi tunywa ko bakwiye kubifata neza no kubibyaza umusaruro kuko ni ibyabo, ni bo bifitiye akamaro, kuko amazi atabonetse n’uwo musaruro ntitwawubona”

Photo: Ministre w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Musafiri Ildephonse

Muri izi ngomero harimo izagiye zubakwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ba leta y’u Rwanda, aho nk’izi zo mu karere ka Kayonza, hari izubatswe n’ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi IFAD.

Izi ngomero z’amazi ziganje mu ntara y’uburasirazuba mu cyahoze ari Umutara, aho akarere gafite ingomero nyinshi ari aka Nyagatare gafite ingomero 42, Kayonza ikagira 28 mu gihe Gatsibo ifite 12.

Mu kongera ingomero z’amazi ikigo cy’u Rwanda gishinzwe amazi(Rwanda Water Board), kivuga ko gifite gahunda yo kubaka urugomero runini mu ntara y’uburasirazuba « Muvumba Multipurpose Dame », ruzaba rufite ubushobozi bwo gufata amazi ya metero cube milliyoni 55, rukaba rwitezweho kwifashishwa mu gutanga amashanyarazi, mu bikorwa by’ubuhinzi mu kuvomerera imyaka mu mirima, mu bikorwa by’ubworozi n’ibindi bikorwa bikenera amazi.

Inkuru yanditswe na Cypridion Habimana

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.