Advertise your products Here Better Faster

ECAHF: Mu mukino w’ishiraniro Police HC itsinze Equity HC

Yanditswe na Ndabateze Jean Bosco

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Ukuboza nibwo ikipe ya Police HC yakinnye umukino wayo wa mbere wayihuje n’ikipe ya Equity HC. Uyu mukino warangiye Police HC itsinze Equity HC ibitego 29 kuri 28 bya Equity, ni mu irushanwa mpuzamahanga ririmo guhuza amakipe yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba no hagati (ECAHF).

Umukino w’uyu munsi wari ukomeye ku mpande zombi kuko amakipe yombi yatangiye ubona anganya imbaraga kuko umupira wavaga ku izamuri rimwe ujya kuri rindi. Iminota 30 y’igice cya mbere yarangiye ikipe ya Police y’u Rwanda iri imbere n’igitego kimwe, icyo gice cyarangiye Police HC ifite ibitego 15 kuri 14 bya Equity HC.

Nyuma y’akaruhuko amakipe yakomeje guhatana, iki gice cya kabiri ariko kihariwe cyane n’ikipe ya Police HC kuko hari ubwo yigeze kujya imbere ku kinyuranyo cy’ibitego 5. Ikipe ya Equity HC yaje gukora iyo bwabaga igabanya icyo kinyuranyo, iminota 60 y’umukino wose irangira Police HC iri imbere n’ibitego 29 kuri 28 bya Equity HC.

Muri uyu mukino abanyezamu ba Police HC aribo Uwimana Jackson na Bananimana Samuel bigaragaje cyane kuko bagoye abakinnyi b’ikipe ya Equity HC. Mu gice cya mbere mu izamu rya Police HC hari habanjemo Uwimana Jackson, yagiye akuramo ibitego byari byabazwe. Ibi byahaga imbaraga abakinnyi bakinaga imbere bigatuma bihutira gutsinda ibitego, igice cya kabiri cyose cyakinwe na Bananimana Samuel, nawe yitwaye neza cyane kuko yagiye akuramo ibitego byari byabazwe.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Police HC, CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana yashimiye abakinnyi abereye umutoza ku ishyaka bagaragaje. Yavuze ko iyi ari intangiriro nziza igiye kubafasha no kzuitwara neza no muyindi mikino izakurikiraho.

Yagize ati “ Equity HC ni ikipe nziza rwose, yakinnye cyane ariko isanga abasore ba Police HC nabo bamenyereye imikino nk’iyi yo gukotana. Uyu mukino utubereye intangiriro nziza kuko dutangiye dutsinda, biraduha umuhate wo kuzitwara neza no mu mikino iri imbere muri iri rushanwa.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Ukuboza saa tatu zo muri Kenya, Police HC irakina n’ikipe yitwa Ever Green yo mu gihugu cya Uganda. Iyi mikino irimo kubera mu Mujyi mukuru wa Kenya Nairobi muri sitade y’Igihugu yitwa Nyayo.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.