Yanditswe na Jean Bosco Ndabateze.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Ukwakira 2023, i Bujumbula ku Murwa w’Ubukungu w’Igihugu cy’Uburundi, hatangiye Inama y’Ihuriro ry’abagore b’abayobozi (Forum de Haut Niveau des Femmes Leaders)
Iyi Nama igiye kuba ku nshuro ya Kane (4), biteganyijwe ko izamara Iminsi Itatu (3).
Bimwe mu biteganyijwe kwigirwa muri iyi nama, harimo uburyo bwo kubyara abo Umuryango ushoboye kurera (Kuboneza Urubyaro), guhangana n’ikibazo k’Imirire Mibi ndetse no kwigira hamwe ibijyanye n’ubwiyongere bw’abatuye uyu Mugabane.
Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu bine birimo u Rwanda, Kenya, Zanzibar n’Uburundi nibo bayitabiriye.
Aba ni; Burundi: Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeanette Kagame, Rachel Ruto wa Kenya, Mariam Mwinyi wa Zanzibar na Angeline Ndayishimiye w’Uburundi.
Mu gihe, abafasha b’abakuru b’Ibihugu bya Côte d’Ivoire na Guinée Equatoriale bohereje ababahagarira muri iyi Nama.
Abandi bayitabiriye ni abahagarariye Imiryango mpuzamahanga nka;ONU, Ubumwe bwa Afurika, UNICEF n’indi

