Advertise your products Here Better Faster

Umutoza Petros watunguwe n’ikarita y’umutuku yahawe, yagaye ubushobozi bw’abasifuzi

Yanditswe na Jean Bosco Ndabateze.

Ku wa Mbere tariki ya 2 Ukwakira, ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amanota atatu yakuye kuri Gorilla FC nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mikino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona.

Ku munota wa 55 w’umukino, Iradukunda Siméon wa Gorilla FC yakoreye ikosa kuri Kirongozi Richard wa Kiyovu Sports mu kibuga hagati maze  Petros Koukouras akoresheje ikimenyetso cy’ikiganza asaba Uwikunda kumuha ikarita y’umuhondo.

Uyu musifuzi ntiyabikoze bituma uyu mutoza amanika amaboko yijujutira iki cyemezo. Ibi byaje byiyongera no ku bindi yagiye yijujutira bya hato na hato mu mukino.

Aganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Petros Koukouras utoza Kiyovu Sports, yavuze ko yarenganyijwe n’umusifuzi Uwikunda Samuel ndetse avuga ko abasifuzi b’Abanyarwanda bari ku rwego rwo hasi ku mugabane wa Afurika.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.