Advertise your products Here Better Faster

Nyabihu hagiye kubakwa irindi shuri ry’ikoranabuhanga ry’Amakode (RCA)

Yanditswe na Tuyishime Malachie.

Ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’ubufatanye cya Koreya (KOICA Korean Inyernational Cooperation Agency) RTB (Rwanda TVET Board) yamuritse umushinga w’ubufatanye urimo no kubaka ikindi kigo cy’ikoranabuhanga (RCA Rwanda Coding Academy), kizubakwa mu karere ka Nyabihu kikazuzura gitwaye miriyoni 480.

Umuyobozi mukuru wa RTB Umukunzi Paul avuga ko iki gikorwa cyateguwe ari icyo kumurika umushinga wo kubaka irindi shuri rya RCA ndetse no kongerera ubushobozi mu ikoranabuhanga abakozi binyuze mu guhana ubumenyi ndetse no kubahugura ku bufatanye n’ikigo muzamahanga cy’ubufatanye cya Koreya (KOICA).

Yagize ati “Iki ni igikorwa cyo gutera inkunga kubaka irindi shuri rya RCA (Rwanda Coding Academy), twarimo tureba aho umushinga ugeze ndetse no kureba uko twongerera ubushobozi abakozi harimo abakozi bamwe bo muri RTB boherejwe guhugurwa ku Ikoranabuhanga muri Koreya hakaba hari n’abandi bitegura kugenda.

Umuyobozi wa RTB yagaragaje ko iri shuri rimaze kugira umumaro ukomeye kuko bamwe mu banyeshuri baryigamo bakora imishinga ishingiye ku ikoranabuhanga igashakirwa abaterankunga harimo nk’umushinga w’umunyeshuri waryizemo wabonye abaterankunga bawutangaho miriyoni y’amadorali, akaba ariyo mpamvu bifuje gutangiza irindi shuri.

Yagize ati “Iri shuri rizubakwa mu karere ka Nyabihu rizatangira kubakwa mu mwaka utaha wa 2023, turishimira ko abanyeshuri bamaze kirirangizamo hari ibyo bakora byiza, harimo n’umushinga uzaterwa inkunga ya miriyoni y’amadorali. Twatangiye gushyiraho ibigo by’icyitegererezo (center of excellence), mu gihugu hose mu rwego rwo gutegura abanyeshuri bo kwiga muri iri shuri.”
 
Umuyobozi w’imishinga muri RCA Ilyong Cheong yashimye ubufatanye mu gutegura imfashanyigisho mu kuzamura ireme ry’ikoranabuhanga mu Rwanda. Agaragaza imbogamizi bagihura nazo zirimo kutabona abarimu n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho byo kwifashisha mu myigishirize.

Yagize ati “Turi gufatanya mu kuzamura ireme ry’imyigishirize mu ikoranabuhanga (ICT), turacyafite imbogamizi twifuza ko leta yadufasha zirimo kubona abarimu n’ibikoresho byo kwifashisha mu myigishirize.”

Agaragaza ko abarangiza amasomo muri iri shuri imishinga bakora bayishakira abaterankunga bo kuyifasha gutangira no kubyazwa umusaruro barimo na Banki y’isi (World Bank).

Ishuri rya RCA (Rwanda Coding Academy) ryatangiye mu mwaka wa 2019 rifite intego yo kuzamura impano z’abakiri bato ku ikoranabuhanga ku busabe bwa Guverinoma y’u Rwanda muri Mata 2018.

Abanyeshurie120 barangije icyiciro rusange bagize amanota meza mu kizamini cya leta mu masomo y’imibare, ubugenge n’icyongereza babonye amahirwe yo kwiga muri iri shuri boherejwe n’ikigo gishinzwe gutegura ibizami bya leta n’ubugenzuzi (NESA), mu mwaka wa 2021.

Iri shuri ryaboneyeho umwanya wo gusinyana amasezerano y’ubufatanye (MOU: Memorandums of understanding) n’ibigo bitandukanye biteza imbere ikoranabuhanga birimo RDB, BK TecHouse, Irembo.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space