Advertise your products Here Better Faster

Abayobozi b’amashuri yigisha tekiniki barakangurirwa kunoza imikorere kugirango ababyeyi bifuze
kuharerera

Yanditswe na Tuyishime Malachie.

Mu nama yahuje abayobozi b’amashuri yose yigisha tekinike bo mu Rwanda yateguwe na RTB (Rwanda TVET Board) bakanguriwe kwita ku bikorwaremezo ndetse bakita ku ireme ry’uburezi kuburyo abana bifuza kwiga mu mashuri ya TVET nta mpungenge ndetse n’ababyeyi bifuriza abana babo kwiga muri aya mashuri.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ICT& TVET Irere Claudette yavuze ko leta yakoze ibishoboka byose kugirango amashuri ya tekinike yitabirwe kuburyo umuhigo igihugu cyihaye muri NCT1 ko mu mwaka wa 2024 umuhigo wa 60% w’abanyeshuri bazaba biga mu mashuri ya tekiniki ugerweho.

Yagize ati tumaze iminsi tuganira n’ababyeyi n’abanyeshuri tubakangurira kwiga mu mashuti ya tekiniki (TVET), turasaba abayobozi b’amashuri kudufasha kugirango intego twihaye tubashe kuyigeraho, uruhare rw’abayobozi b’amashuri ni ukunoza ibyo bakora kugirango abanyeshuri bifuze kuyiga ndetse n’ababyeyi bifuze ko abana babo biga mu mashuri ya tekiniki.

Mu byakozwe kandi harimo gushyiraho kuringaniza amafaranga atangwa n’ababyeyi mu mashuri ya leta n’andi y’abikorera afasha na leta kuko bitewe nuko hari ibigo byakaga amafaranga menshi mu mashuri ta tekiniki bikaba umuuzigo ku babyeyi bigatuma batabashyira mu mashuri ya tekinike.

Yagize ati twakuyeho ibyaremereraga ababyeyi kuko twasanze agahimbazamusyi karatezaga ibibazo nta mpamvu nimwe yo kwaka agahimbazamusyi kuko mwarimu yongere umushahara, wasangaga ku kigo hari konte bacishaho amafaranga y’ishuri n’indi bacishaho agahimbazamusyi, ubu agahimbazamusyi ntabwo kakiri ngombwa.

Umuyobozi mukuru wa RTB Umukunzi Paul yavuze ko icyatumye baterana mbere yuko amashuri atangira ni ukugirango turebere hamwe icyateza imbere ireme ry’uburezi.

Yagize ati: “murabizi ko twifuza kugera ku ntego ya 60%  y’abanyeshuri biga mu mashuri ya TVET, tugomba kureba impamvu abanyeshuri bareka kwiga ibyo bari basanzwe biga bagahitamo TVET. Tugomba kumenya mbese amashuri arahari, abayobozi barahari kandi bafite ubushake bwo gukora ese ibikoresho birahari, turifuza kongera ibikorwaremezo n’abarimu kugira ngo abifuza kwiga muri aya mashuri babashe kugerwaho n’uburezi bufite ireme.

Wabaye umwanya kandi wo gusobanurira abayobozi b’amashuri porogaramu zavuguruwe mu mashuri ta tekiniki (TVET), kugira ngo abayobozi b’amashuri babashe gushyira mu bikorwa aya mavugurura ariko basobanukiwe bazabashe no gusobanurira ababyeyi n’abanyeshuri izi porogaramu ndetse n’umumaro ku banyeshuri n’icyo bizamara ku gihugu muri rusange.

Umuyozi w’ishuri rya Fr Ramond Kabuga TSS Kamonyi Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie yavuze ko kuba bararinganije amafaranga y’ishuri bizagira umumaro ku bifuza uburezi ariko leta ikwiye kongera amafaranga agenerwa ibigo kugirango uburezi bukomeze kugenda neza.

Yagize ati: “icyemezo cyo kugabanya amafaranga cyabaye cyiza ku babyeyi n’abandi bifuza uburezi bwiza, icyakora nubwo ari inkuru nziza ariko ukurikije aho ibiciro bigeze ku mashuri afashwa na leta kubw’amasezerano n’amashuri ya leta twifuza ko amafaranga agenerwa amashuri yakongerwa. Abayobozi b’amashuri bitabirye iyi nama ni abahagarariye ibigo 492 birimo ibigo bishya bigiye gutangira kwigisha bwa mbere amasomo y’ubumenyingiro. Ubu kugirango umwana yemererwe kujya mu ishuri ryisumbuye rya tekiniki TSS birasaba ko agomba kubara yaratsinze ikizami gisoza amashuri atatu yisumbuye (O level).

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space