Advertise your products Here Better Faster

RTB (Rwanda TVET Board) yavuguruye porogaramu zigishwa mu mashuri yisumbuye ya tekiniki zijyana n’igihe n’isoko ry’umurimo

Mu rwego rwo gukomeza kugendana n’umuvuduko w’iterambere ry’ikoranabuhanga (technology), ku ruhando muzamahanga, ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri y’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board) cyavuguruye porogaramu (programs) zitangwa mu mashuri yisumbuye ya tekiniki (Technical Secondary School), aho abayarangizamo baba bafite ubumenyi bwimbitse mu ikoranabuhanga (technology) butandukanye bukenewe ku isoko ry’umurimo ndetse bikanorohereza abifuza gukomeza amasomo yabo muri kaminuza. Izi porogaramu zibafungurira amarembo haba muri kaminuza zo mu Rwanda no mu mahanga.

Mu kiganiro n’itangazamkuru umuyobozi wa RBT Umukunzi Paul  yavuze ko isi yose iri kuyoborwa n’ikoranabuhanga (technology), niyo mpamvu  porogaramu’programs’ zigishwa mu mashuri yisumbuye ya tekiniki (Technical Secondary Schools) zavuguruwe kugira ngo zigendane n’igihe n’igikenewe ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati mu minsi iri imbere bizagorana kubona akazi udafite ubumenyi mu ikoranabuhanga (technical skills), kubona akazi bizasaba ubumenyi ufite kuruta impapuro ufite. Turi mu bukangurambaga bwo kumvisha abantu ubwiza bwo kwiga amashuri y’ubumenyingiro (TVET), kuko byari bimenyerewe ko aya mashuri yigwa n’abana b’abaswa bananiwe andi masomo kugirango bazakore imirimo iciriritse, mu gihe iyi myumvire ikwiye guhinduka kuko aya masomo yavuguruwe ajyanwa n’igihe kandi yigwa n’abanyeshuri bose.

Porogaramu zavuguruwe zikubiye mu mashami akurikira ugendanye n’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga:

Ikoranabuhanga rya mudasobwa (ICT, Software development, artificial intelligence,…)

Ubwubatsi bw’ibikorwaremezo bigezweho:  amazu, amateme n’imihanda (construction technology & public works)

Ikoranabuhanga rikoreshwa mu nganda (Manufacturing Technology)

Inguzu z’amashanyarazi yaba akoreshwa mu mazu ndetse no mu nganda (Domestic Electricity, industrial electricity and renewable Energy)

Tekiniki y’isakazamakuru n’itumanaho (Electronics and Telecommunication)

Ubuhinzi bugezweho (Agriculture Mechanization and Irrigation Technology)

Gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi (Food Processing)

Amahoteli n’ubukerarugendo (Hospitality and Tourism)

Tekiniki ikoreshwa mu binyabiziga no muri gahunda yo gutwara abantu n’ibintu (Automobile Technology)

Ubuhanzi n’ubugeni (Arts and Crafts)

N’izindi porogaramu (program) zitandukanye zijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa RTB(Rwanda TVET Board)  Umukunzi Paul yaboneyeho n’umwanya wo kumurika igitabo “TVET Programs and Opportunity Volume II” gikubiyemo amakuru arambuye kuri porogaramu zivuguruye, amashuri wazisangaho, inzego z’imirimo n’inganda uwazize yakoramo na kaminuza ku bifuza gukomeza kwiga.

Aya masomo yigishwa mu mashuri ta Tekiniki yavuvuruwe atangwa mu gihe cy’imyaka itatu ndetse yahujwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ku ruhando mpuzamahanga. Umuntu wese urangije aya masomo ku rwego rwa 5 (L5) aba afite ubushobozi bwo gukomeza amasomo ajyanye na “Engineering” mu mashuri makuru na Kaminuza.

Mu rwego rwo gukemura ibibazo abarangizama amshuri y’ubumenyangiro TVET bahuraga nabyo siyansi (sciences) n’indimi zitandukanye byashyizwemo imbaraga muri aya maso mashya, hategurwa inzobere zishobora gukorera ahariho hose ku isi.

Muri gahunda igihugu cyihaye ya NCT1 (National Strategy for Transformation) ni uko mu mwaka wa 2024 abanyeshuri bazaba biga mu mashuri y’ubumenyingiro bazaba ari 60% mu gihe ubu bageze kuri 31.9%.

Mu Rwanda amashuri ya TVET amaze kubakwa ni 492, yigwamo n’abanyeshuri 100.002, abarimu 663mu gihe RTB (Rwanda TVET Board) yifuza ko aya mashuri agera kuri 600.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

One thought on “RTB (Rwanda TVET Board) yavuguruye porogaramu zigishwa mu mashuri yisumbuye ya tekiniki zijyana n’igihe n’isoko ry’umurimo

  • October 3, 2023 at 4:34 pm
    Permalink

    Ibi ni byiza rwose.
    Abanyeshuri biga fashion nabo se iyo basoje babona kaminuza bashobora gukomerezamo?

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space