Advertise your products Here Better Faster

Minisitiri Bizimana yasobanuye uburyo Gikongoro yari igoranye igahabwa Bucyibaruta

Mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta rukomeje kubera mu Bufaransa, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene yavuze ko kuvana Bucyibaruta i Kibungo akajyanywa kuyobora Gikongoro, ari uko iyi perefegitura yari igoranye mu gutegura neza Jenoside.

Mu buhamya bwe yatanze ku wa 30 Kamena, 2022, Dr. Bizimana wanabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, yagaragarije urukiko ingero zishimangira ukunanirana kwa Gikongoro no kwizerwa kwa Bucyibaruta byatumye ayiyobora mu murongo wa Jenoside.

Ati “Gikongoro iri muri perefegitura zakozwemo Jenoside cyane nk’uko byifuzwaga. Babonye igihe cyo gutegura no kwica, ni yo perefegitura ifite abarokotse bake”.

Yakomeje agira ati “Kuvana Bucyibaruta muri Kibungo bamujyana ku Gikongoro, si impanuka ni uko hari yo ukwikanyiza mu gutegura ubwicanyi. Icyo gihe PSD na MDR byari byiganje barwanya MRND, bityo rero bagombaga kujyana yo abantu babo bagatangira gushyushya abaturage. Uko ni ko bajyanyeyo inkoramutima yabo Bucyibaruta”.

Mu bindi Minisitiri Bizimana ashingiraho harimo kuba Joseph Habiyambere wasimbuwe na Bucyibaruta ngo atarakunzwe n’abaturage, bigatuma biba ngombwa kujyanayo Bucyibaruta kugira ngo agarure isura na politiki bya MRND byo kwangisha abaturage Abatutsi no gutegura Jenoside.

Akanavuga ko Bucyibaruta yari asanzwe azwiho ugutoteza Abatutsi, nk’aho ngo ubwo yayoboraga Kibungo, yafungishije abatutsi benshi abita ibyitso. Atanga imibare ko abafunzwe muri ibyo bihe biswe ibyitso bari 623 muri Kibungo, ikaba yari perefegitura ifite umwanya wa kabiri mu gufunga benshi nyuma ya Kigali.

Hakiyongeraho n’iyicarubozo muri gereza nk’uko Dr. Bizimana abivuga. Ati “Muri gereza ya Kibungo babakorega iyicarubozo, aho perefe yari yarashyizeho icyitwa ‘comission de triage’ igizwe n’abayobozi bari bashinzwe gukorera iyicarubozo Abatutsi: bamwe bakabica harimo Kagago wigishaga muri Seminari nto ya Zaza na pasiteri Mwumvaneza”.

Dr. Bizimana agahera aho ahamya ko abajyanye Bucyibaruta kuyobora Gikongoro bari bazi neza ko ashoboye ibyo bamushakaho. Bikaba ari na byo ngo byatumye Gikongoro yari yarateguwe neza kuri genoside, ku buryo ku wa 7 Mata 1994 indege yaraye iguye hahise hatangira kwicwa Abatutsi.

Ubwo yahabwaga umwanya wo kugira icyo abivugaho, Bucyibaruta yavuze ko ibyo byose ari ibinyoma ngo kuko abaperefe bashyirwagaho byumvikanyweho n’amashyaka menshi.

Ati “Icyo navuga ni uko ba perefe bashyizweho mu 1992 bashyizweho na leta y’amashyaka menshi, MRND, MDR, PL, PSD na PDC. Ntabwo ari MRND gusa yabashyizeho kuko byigwagaho mu nama y’aba minisitiri bakabyemeza”.

Yongeraho ati “N’ikimenyimenyi Minisitiri w’Intebe yari uw’ishyaka ritari ku butegetsi”.

Uru rubanza rurakomeje. Laurent Bucyibaruta ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Amakuru murayababwa aturutse mu rukiko ahari itsinda ry’abanyamakuru bakorana na Pax Press basanzwe bibanda ku butabera.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.