Advertise your products Here Better Faster

Abasenateri ba Zimbabwe bo muri komisiyo y’amahoro n’umutekano basuye Polisi y’u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki ya 24 Gashyantare abasenateri umunani bo muri komisiyo y’amahoro n’umutekano muri Sena ya Zimbabwe basuye Polisi y’u Rwanda. Bari bayobowe na Nyakubahwa Senateri Dr. Parirenyatwa David ari nawe muyobozi w’iyi komisiyo, bari kumwe kandi na Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda Mme Charity Manyeruke.

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aba bashyitsi bakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ari kumwe n’ Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza. Hari kandi n’abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda bayobora amashami atandukanye.

IGP Munyuza yatangiye agaragaza ishusho ya Polisi y’u Rwanda kuva ishinzwe mu mwaka wa 2000, aho Polisi y’u Rwanda yatangiranye abapolisi ibihumbi bitatu gusa ariko kugeza ubu imaze imyaka 21 ifite abapolisi barenga ibihumbi 17. Yagaragaje ko inshingano nyamukuru za Polisi y’u Rwanda ari ukurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo ariko n’abaturage bakagira uruhare muri uwo mutekano.

IGP Munyuza yagize ati” Polisi y’u Rwanda yatangiranye abapolisi batarenze ibihumbi 3 ariko yakomeje kugenda yiyubaka kugeza aho ubu igizwe n’abapolisi barenga ibihumbi 17. Muri iyo myaka 21, Polisi y’u Rwanda ikorana n’abandi bafatanyabikorwa, harimo aba Leta ndetse n’abikorera ariko cyane cyane ikorana bya hafi n’abaturage. Mu gucunga umutekano w’imbere mu gihugu dufitanye imikoranire itajegajega n’abaturage aho umuturage akangurirwa kumva ko afite uruhare mu mutekano w’Igihugu. Ibyo nibyo twita Community Policing, tunafite ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje agaragariza  abashyitsi  ko Polisi y’u Rwanda itagarukira mu kugeza amahoro n’umutekano  mu baturarwanda gusa ko ahubwo kuva mu mwaka wa 2005 yatangiye ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga binyuze mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye aho ubu abapolisi b’u Rwanda babarizwa mu bihugu 4 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ndetse hari n’abapolisi mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambike.



IGP yanagaragarije abashyitsi ko Polisi y’u Rwanda igenda igirana amasezerano y’ubufatanye n’izindi Polisi z’ibihugu ndetse n’indi miryango mpuzamahanga.

Yagize ati” Dushyira ingufu mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ari nayo mpamvu Polisi y’u Rwanda imaze gusinya amasezerano y’ubufatanye na Polisi zo mu bihugu birenga 15. Dufite gahunda yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Polisi ya Zimbabwe mu rwego rwo guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha bijyanye n’ibihe isi igezemo kuri ubu.”



Umuyobozi wa Komisiyo y’amahoro n’umutekano muri Sena ya Zimbabwe ari nawe wari uyoboye aba bashyitsi, Nyakubahwa Senateri Dr. Parirenyatwa David yagaragaje impamvu y’uru ruzinduko muri Polisi y’u Rwanda. Yavuze ko rugamije kugira ubunararibonye basangizwa na Polisi y’u Rwanda kuko imaze kuba intangarugero ku mugabane wa Africa mu bintu bitandukanye ariko cyane cyane mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga no gukorana n’abaturage mu gucunga umutekano.

Yagize ati” Polisi y’u Rwanda n’intangarugero kuri uyu mugabane wacu wa Africa, yohereza abapolisi benshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye kandi bakitwara neza. Ibi kandi babikomatanya no gucunga umutekano w’abaturage barenga Miliyoni 12 b’u Rwanda, tujya tubona raporo mpuzamahanga zigaragaza  u Rwanda ruri ku isonga mu mutekano, n’iyo uri muri iki gihugu wibonera ko ari Igihugu gitekanye . Ndumva buri gihugu cyose cyo kuri uyu mugabane wacu cyaza kikagira ibyo kigira kuri Polisi y’u Rwanda ari nabyo natwe byatuzanye gusura Polisi y’u Rwanda.”

Yakomeje agaragaza ko kuva bagera mu Rwanda tariki ya 20 Gahyantare 2022,  we na bagenzi be ayoboye biboneye uko Polisi y’u Rwanda ikora kinyamwuga kandi ikarangwa n’ikinyabupfura, ibintu kuri we asanga na Polisi zo mu bindi bihugu zakabiyigiyeho.

Ni inkuru ya RNP

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space