Advertise your products Here Better Faster

Binyuze mu mushinga Green Gicumbi, amatarasi y’indinganire yakubye 4 umusaruro w’ubuhinzi

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko umusaruro w’ibihingwa byabo umaze kwikuba kane biturutse ku matarasi y’indinganire yazanywe n’umushinga Green Gicumbi.

Uyu mushinga w’ikigega cy’igihugu cy’ibidukikije – FORERWA, ugamije kurengera abaturage bo muri Gicumbi mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Karugahe Athanase w’imyaka 67 y’amavuko, ni umuhinzi w’ingano mu murenge wa Mukarange Akagari ka Rugerero. Avuga ko kubera ko ubutaka butagitwarwa n’isuri, umusaruro w’ibihingwa bye umaze kwikuba inshuro enye agereranije n’uwo yasaruraga mbere y’uyu mushinga.

Ati “Ni byo koko mbona umusaruro warikubye inshuro nk’enye. Mu gihembwe gishize nasaruye ibiro 400, mu gihe mbere y’uyu mushinga nasaruraga ibiro nk’ijana. Mbere imvura yadutwariraga imirima cyane, ariko uyu mushinga wagize neza cyane kuko ubutaka buratekanye. Mbere nari mfite amasambu mato, none ubu naranayongereye.”

Karugahe Athanase, umuhinzi w’ingano mu murenge wa Mukarange Akagari ka Rugerero

Muganga Albert, we ni umuhinzi w’ibirayi mu murenge wa Mukarange akaba anahagarariye abahinzi mu murenge, avuga ko nyuma yo kubona umushinga Green Gicumbi uzanye amatarasi yo kubungabunga imirima, na we yahisemo gutangira gushora mu buhinzi ku buryo ubu abona bigenda neza kuri we n’abandi bagenzi be anahagarariye.

Ati “Mpinga ku buso bwa Are 80, nkaba niteze umusaruro mwiza cyane kubera ko ubutaka butekanye, kandi bagenzi banjye batangiye kubona umusaruro uruta uwo babonaga mbere. Aya matarasi afata amazi ku buryo ibihingwa bihora bihehereye. Ubu nta myuzure ikiba hano nka mbere.”

Muganga Albert, umuhinzi w’ibirayi mu murenge wa Mukarange akaba anahagarariye abandi bahinzi

Ibihingwa bihingwa mu bice byaciwemo aya matarasi ni ingano, ibirayi, n’ibishyimbo.

Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi Kagenza Jean Marie Vianney avuga ko ubwiyongere bw’umusaruro biturutse kuri aya matarasi buzakomeza ku buryo bwakwikuba n’inshuro icumbi ugereranije na mbere.

Ati “Hari aho tubona ko umusaruro wikubye inshuro eshatu cyangwa enye kugeza ubu. Icyitezwe rero ni uko umusaruro uzikuba ukaba wagera no ku nshuri icumi, tugendeye ku cyerekezo cy’umushinga. Byose bituruka ku kuba amatarasi arwanya igenda ry’ubutaka, abika ifumbire, atuma imyaka itekana ikihanganira n’ibihe by’izuba.”

Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi Kagenza Jean Marie Vianney

Umushinga Green Gicumbi umaze imyaka ibiri ushyirwa mu bikorwa mu mirenge icyenda yo mu karere ka Gicumbi, ari yo: Rubaya, Kaniga, Cyumba, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige; ukaba usigaje indi myaka ine ukora inshingano zawo zo gufasha abaturage kubungabunga ibidukikije, banabyaza umusaruro ukwiye ubutaka bahingaho ngo bazamure umusaroro barusheho kwiteza imbere.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space