Advertise your products Here Better Faster

Impamvu 10 zikunze gutera abagabo guca inyuma

  1. Indyo imwe itera bwaki (imyumvire)

Hari abavuga ko kunyurwa n’umugore umwe mu buriri bisa nk’ibidashoboka ku mugabo. Abenshi babihera ku miterere y’umugabo imutera kugirira ubushake bwa hato na hato bw’imibonano mpuzabitsina umugore wese yiyumvishemo kurusha uko byaba ku mugore. Aha kandi hakabaho imvugo ngo ‘umugabo ajyana umubiri ntajyana umutima’ – bivuze ngo umugabo n’iyo yaca inyuma umugore we burya ngo aragumya akamukunda, mu gihe iyo ari umugore ugiye ngo aba ajyanye n’umutima ukunda.

2. Inkurikizi ituruka mu busore

Abagabo benshi Umwanditsi wa Pressbox yagiye aganira na bo mu bihe bitandukanye, bagiye bamuhamiriza ko kubera kumenyera kuryamana n’abakobwa benshi mbere y’uko bashaka, ngo bibananira kwihanganira kuguma ku muntu umwe (umugore wa bo), yewe ko banagera aho bakabifata nk’ibisanzwe bakagira akamenyero kuryamana n’abandi.

3. Amatsiko

Hari abagabo usanga bafite amatsiko yo kumenya uko abandi bagore bameze mu gitanda, ugasanga kuri iyo mpamvu yonyine umugabo arifashe agiye gushaka umwemerera ko baryamana ngo yumve n’ahandi ashire amatsiko. Akenshi usanga uwagiye gutya ahita atwarwa agashaka kumva benshi bashoboka.

4. Imfizi ntiyimirwa (imyumvire)

Iyi mvugo ngo ‘Imfizi ntiyimirwa’ ivugwa hashaka kumvikanishwa uburyo umugabo adakumirwa mu gihe ashaka kwiha akabyizi aho ageze hose. Rimwe Umwanditsi wa Pressbox yigeze kumva umugabo aganira n’umugore we amubwira ati “Burya rero n’iyo wamfata naguciye inyuma wagira impuhwe kuko kuva na kera umugabo afatwa nk’imfizi itimirwa!” Umugore ati “Iyo myumvire sinshaka ko uyigenderaho mukunzi wanjye; none se njye ko nkwemereye ko numfata uzampa igihano cyose ushaka!” Ni na kenshi kandi usanga abantu iyo bicaye baganira ku mugabo wamenyekanye ko yaciye umugore we inyuma, benshi bahita banzura wenda banatebya bati “akwiye kwihanganirwa kuko ‘umugabo ni imfizi itimirwa’”.

5. Ibivugwa ku muco wo hambere

Dukunda gusoma cg kubwirwa amateka ya kera mu Rwanda, aho usanga ngo harabagaho gusigariraho umugabo wagiye ku rugamba agatindayo, cg se akaba yagiye guhahira urugo kure, hanyuma uwo bavukana, uwo mu muryango wa hafi cg se inshuti magara y’urwo rugo akajya ajya muri urwo rugo kugirana ibihe byiza n’umugore ururimo, nta mananiza abayeho, bikitwa ngo ni ugusigariraho uwo mugabo udahari. Bamwe rero bitwaza uwo muco tubwirwa bakayoboka ingo nturanyi bakajya gusaba umunyenga wo mu buriri.

6. Kutanyurwa n’imyitwarire y’umugore mu gikorwa

Hari abagabo usanga bavuga ko igikorwa cy’abashakanye mu buriri kitagenda neza; bamwe bati nta mavangingo, abandi bati umugore wanjye ntazi kwitwara neza iyo turimo kubaka urugo. Ugasanga aho kugira ngo umugabo afate umwanya abiganireho n’umugore barebe icyakorwa, ahubwo uwo mugabo agahita ashaka abazajya bamuha ibyishimo yumva yifuza. Aha ntibivuze ko adakomeza gukunda umugore we, gusa umuntu yakwibaza niba nta n’akavungukira kamanyuka ku buryo amwiyumvamo!

7. Kuba kure y’uwo bashakanye

Abagabo Umwanditsi wa Pressbox yagiye aganira na bo kuri iyi ngingo, yasanze ikigereranyo kiri hejuru ya 80% bavuga ko igihe umaze igihe kinini uri kure y’umugore wawe ku mpamvu z’akazi cg izindi mpamvu, ngo ugomba gushaka umuntu ukwitaho ku ngingo y’umunezero wo mu buriri. Aha bakavuga ko nta ho bihuriye no kureka inshingano z’urugo rwa bene uyu mugabo, harimo no gukunda umugore we.

8. Umwuka mubi mu rugo(intonganya)

Umwanditsi wa Pressbox agendeye ku byo akura hirya no hino aganira n’abubatse, abona gihamya ko hari abagabo baca inyuma abagore babo byonyine mu gihe baba batonganye, cg hari umwuka mubi hagati ya bombi, bigatuma bajya gushakira akamwenyu hanze y’urugo, na cyane ko hari n’ibyemezwa n’impuguke ku buzima bw’epfo ku mubiri ko imibonano mpuzabitsina irwanya umunabi n’ikizizi ku muntu uyikoze neza.

9. Gutegurwa nabi

Umugore udafashe umwanya runaka wo kuganira amagambo meza n’umugabo we mbere y’uko binjira mu gikorwa cyo kubaka urugo, burya ngo aba arimo gutanga umwanya ku bagore babikora neza hanze aha – nk’uko Umwanditsi wa Pressbox yabicukumbuye. Aha ariko bene abo bagabo usanga na bo baba nta ntambwe bateye ngo uko kugushanya neza kubeho bigizwemo uruhare na bombi, nyamara bakarengaho bakabishinja abagore, bakajya ahandi bemeze nk’abivumbuye, birengagije ko biba akarusho iyo ari ugutegurana kurenza gutegurwa.

10. Urukundo ruke

N’ubwo iyi ngingo kuyipima neza bigoye, ariko hari umugabo muganira ukumva asa nk’aho ibyo akora nta n’impamvu yo guhangayikishwa n’uko umugore we yabimenya. Bene uyu usanga yisanga yashatse abandi bagore kuko aba yumva mu buryo bweruye nta mpamvu yo kugumana umuntu umwe kandi afite abandi akunda ku ruhande.

Nawe wakwandika impamvu ubona itavuzwe muri iyi nkuru-gitekerezo. Andika hasi y’iyi nkuru, ubanje gushyiramo email yawe.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space