Advertise your products Here Better Faster

Bugesera: Umugabo yaburiwe irengero nyuma yo kurohama mu Kagera na mugenzi we

Yanditswe na Habimana Cypridion.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 08 Ugushyingo 2021, abaturage babiri bo mu kagari ka Biryogo mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera, binjiye mu ruzi rw’akagera ku mbibi z’akarere ka Bugesera n’aka Ngoma, maze umwe muri bo aburirwa irengero bikekwa ko yaba yahasize ubuzima, kuko kugeza na n’ubu umubiri we utarabasha kugaragara.

Minani Jean Bosco w’imyaka 28 y’amavuko, ni we waburiwe irengero ubwo we na mugenzi we binjiraga mu mazi y’uruzi rw’akagera, bikekwa ko binjiyemo bashakamo ibyuma by’ibisigazwa by’ikiraro cyacitse mu mpera za 2019 cyahuzaga akarere ka Bugesera n’akarere ka Ngoma, icyakora mugenzi we we yavuyemo ari muzima.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Biryogo mu murenge wa Gashora, ari na ko byabereyemo Madame Iyamuremye Esther, yemeje aya makuru, agira ati “Na n’ubu turacyashakisha umubiri we nturaboneka, nitubona udakomeje kuboneka turitabaza Marine idufashe kuwushaka kuko aho yaguye amazi ni maremare”

Kuva ikiraro gihuza Akarere ka Bugesera n’aka Ngoma, cyacika hari bamwe mu baturage batangiye kujya binjira mu mazi gushakamo ibyuma byari bigikoze kugira ngo babigurishe mu byo bita injamani, aha ni ho Madame Esther avuga ko ubuyobozi bwashyizeho abashinzwe umutekano bagenzura ko ntawinjira muri aya mazi, ari na byo bari gukazamo ingamba kugira ngo hatagira abandi baturage bakwinjiramo, ari na ko asaba abaturage kwirinda kujya muri uyu mugezi na cyane ko ari muremure.

Madame Esther agira ati “Ubuyobozi bw’akarere bwari bwashyizeho abashinzwe gucunga ko ntawinjira mu mazi, ntituramenya ukuntu bariya baturage babaciye mu rihumye, icyo dusaba abaturage ni ukwirinda kujya mu mazi kuko ariya mazi ni maremare”.

Mu makuru twamenye ni uko uyu Minani na mugenzi we bari basanzwe ari bamwe mu bashinzwe kurohora abantu cyangwa ibintu byabaga byaguye muri uru ruzi, ariko bakabikora mu buryo buzwi, kuri iyi nshuro ariko ngo binjiyemo mu buryo butazwi bikekwa ko bashakagamo ibyuma. Uyu aje akurikira undi muturage wo mu karere ka Ngoma uherutse kugwa muri uru ruzi yituranyemo na moto yari ariho, maze ahita ahasiga ubuzima.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space