Advertise your products Here Better Faster

Intara y’Iburasirazuba ni yo ifite umubare munini w’abaturage batabona amazi meza yo kunywa

Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.

Imibare itangwa n’ikigo k’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) mu bushakashatsi ku buzima n’imyororokere (DHS) bwa 2019-2020 igaragaza ko intara y’Iburasirazuba ubusanzwe izwiho kugira ibiyaga byinshi ndetse n’imigezi itandukanye, ari yo ifite umubare munini w’abaturage  batabona amazi meza yo kunywa.

N’ubwo iri barura rya buri myaka itanu rivuga ko 80% by’ingo zo mu Rwanda zibona amazi meza yo kunywa, aho abatuye mu mijyi bayabona ku kigereranyo cya 96% mu gihe abatuye mu bice by’icyaro bayabona nibura kuri 77%, imibare y’iri barura ishyira intara y’Iburasirazuba ku mwanya wa nyuma mu kugira amazi meza yo kunywa.

Iri barura rigaragaza ko umujyi wa Kigali ari wo uri ku isonga mu kugira ingo nyinshi zibona amazi meza yo kunywa, ugakurikirwa n’intara y’Amajyaruguru, Amajyepfo ndetse n’Uburengerazuba.

Uburyo Intara zikurikirana mu kugira ingo zibona amazi meza yo kunywa. Umujyi wa Kigali ni wo uza ku isonga.

N’ubwo Intara y’Iburasirazuba ubusanzwe izwiho kugira amazi karemano nk’ibiyaga ndetse n’inzuzi, ni yo imibare igaragaza ko ifite ingo nyishi zitabona amazi meza yo kunywa.

Iyi mbonerahamwe iragaragaza uburyo Intara zikurikirana mu kutabona amazi meza. Uburasirazuba buri ku mwanya wa mbere.

Ubwo Pressbox yageragezaga kumva icyo ubuyobozi bw’Intara bwaba buri gukora kugira ngo umubare w’ingo zitabona amazi meza yo kunywa ugabanuke, ubuyobozi bwatubwiye ko buraza kuduha igisubizo mu gihe cya vuba, igihe buzadusubiza tuzabitangaza.

N’ubwo biri uko ariko mu cyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye biteganyijwe ko umubare w’Abanyarwanda bafite amazi meza uzava kuri 87% wari ho muri 2016-2017, ugere ku 100% muri 2024, naho ingo zifite amazi aho zituye zizava kuri 9.4% nk’uko byari muri 2016-2017, zigere kuri 55% muri 2035 na 100% muri 2050.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space