Inkuru ya RNP.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nyakanga Polisi y’u Rwanda ku biro bya Polisi mu Karere ka Rwamagana yeretse itangazamakuru abashoferi bane batwara abagenzi mu modoka ntoya. Bafashwe barimo kuvana abantu mu Mujyi wa Kigali babajyana mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba.
Bafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga bafatanwa abagenzi 14, bafatiwe mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwurire mu Kagari ka Ntunga. Abagenzi bamwe bajyaga mu Karere ka Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.
Ruberintwari Gilbert na Habarurema Joel ni bamwe mu bashoferi bafatanwe abagenzi. Bose baremera ko barenze ku mabwiriza ya Leta bagakora ingendo zivana abantu mu Mujyi wa Kigali bajya mu Ntara kandi badafite impushya zibemerera kugenda.
Habarurema yavuze ko yari afite uruhushya yasabiwe na sosiyete ya Yego Cabs ariko atwara abagenzi badafite impushya zibemerera kuva mu Mujyi wa Kigali bajya mu Ntara. Aremera ko iyo myitwarire ishobora gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.
Habarurema Joel utwara imodoka muri YegoCabs yari afite uruhushya ariko atwara abagenzi badafite impushya
Yagize ati”Ubusanzwe dusabirwa impushya tugatwara abantu bafite impushya bahawe na Polisi y’u Rwanda. Abapolisi bamfatiye mu Karere ka Rwamagana ahitwa i Ntunga mvuye mu Mujyi wa Kigali ngiye mu Karere ka Kayonza, nari mfite abagenzi 4 buri umwe namuciye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birindwi bose nta n’umwe wari ufite uruhushya.”
Ruberintwari Gilbert yavuze ko tariki ya 06 Nyakanga yari afite uruhushya yahawe na Polisi y’u Rwanda avuga ko agiye kuvana imodoka ye mu Mujyi wa Kigali (Magerwa). Amaze gushyikira imodoka yabonye abagenzi 4 bashaka kuva mu Mujyi wa Kigali bajya mu Karere ka Kayonza abatwara atitaye kureba ko bafite impushya ageze mu nzira abapolisi barabafata.
Ati” Nageze i Remera mu Karere ka Gasabo mpasanga abantu berekeza aho najyaga mu Karere ka Kayonza ndabatwara ntabanje kureba ko bafite impushya. Twafatiwe i Ntunga mu Karere ka Rwamagana,ndabisabira imbabazi kuko narenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.”
Fred Andrew na Mutoni Alexia ni bamwe mu bagenzi 14 bafatiwe muri ziriya modoka 4. Bamereye itangazamakuru n’abaturarwanda ko barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 bakava mu Mujyi wa Kigali batabyemerewe.
Mutoni yagize ati” Ubundi njye niga muri Kaminuza hano mu Mujyi wa Kigali, nabonye tutakirimo kwiga mu ishuri nigira inama yo gushaka uko mba nsubiye iwacu mu Karere ka Kayonza. Nta ruhushya nasabye Polisi kuko abantu bari barambwiye ko iyo umuntu ageze hafi ya za gare ahasanga imodoka zifite impushya zikabatwara, nageze i Remera mpasanga umushoferi w’ivatiri mwishyura ibihumbi bitanu, twari abagenzi 4 badufatira i Ntunga.”
Mutoni Alexia yagiye gutega imodoka imujyana Kayonza nta ruhushya afatirwa i Ntunga muri Rwamagana
Aba bagenzi bose icyo bahurizaho ni uko ibyo bakora bitemewe kandi bemera ko biri mu bishobora gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19. Babisabiye imbabazi bavuga ko babikuyemo isomo ndetse bagira inama n’abandi bantu kubahiriza amabwiraza yose hagamijwe kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda. Basanze abo bashoferi batwaye abantu badafite impushya zibemerera kuva ahantu hamwe babajya ahandi.
Yagize ati” Muri ziriya modoka harimo izemererwa gufasha abantu bafite impushya kuva ahantu hamwe bajya ahandi. Hari imodoka zizwi nka Yego Cabs zifasha abantu gukora ingendo, ba nyirazo batanga urutonde rwazo zikaba zizwi kandi nazo zigatwara abantu bafite uruhushya bahawe na Polisi ariko iyo ubirenzeho urafatwa. Mu bafashwe hari n’abandi bari basabye impushya ku giti cyabo bisanzwe ariko izo mpushya bazikoresha mu bisa n’ubucuruzi kuko nabo batwaraga abantu badafite impushya.”
CP Kabera yakomeje avuga ko hari n’abandi bamaze iminsi bafatwa batwara abantu mu buryo butemewe. Yavuze ko amayeri yose bakoresha agenda amenyekana.
Ati”Polisi yatanze uburyo abantu bakwifashisha bagasaba uruhushya rugasuzumwa basanga ari ngombwa uwarusabye akaruhabwa. Abazajya babirengaho bazajya bafatwa babihanirwe usibye ko nta mpamvu yo guhanwa ahubwo abantu bubahirize amabwiriza uko yakabaye.”
Imodoka zafashwe zambutsa abagenzi mu turere zafatiriwe kandi ba nyirazo bagomba gutanga amande
Abashwe uko ari 18 baganirijwe bagaragarizwa ingaruka zo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 nyuma bacibwa amande hakurikijwe