Advertise your products Here Better Faster

Ntakiyimana Emmanuel agiye gutangira gusiganwa aharehare

Ntakiyimana Emmanuel uzwi cyane ku izina rya Crouch, umukinnyi w’imikino ngororamubiri (Athletics) wamenyekanye mu gusiganwa muri metero 400, agiye gutangira gusiganwa ahantu harehare (long-distance running), ku buryo muri 2022 azasiganwa igice cya Marathon (21KM) muri Marato Mpuzamahanga ya Kigali (Kigali International Peace Marathon).

Ntakiyimana yabwiye ikinyamakuru IMPAMBA ko amaze iminsi yitoreza muri Kenya mu kigo cya ITEN gisanzwe kizwiho kwitorezamo abakinnyi babigize umwuga.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga intego ye, yasubije ati “intego yanjye ni ukwigaragaza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no ku rwego mpuzamahanga.

Ntakiyimana Emmanuel akaba afite umuhigo w’igihugu (National record) mu kwiruka metero 400, uwo muhigo yawugize ubwo yitabiraga shampiyona y’Igihugu cya Uganda muri 2016 agakoresha amasegonda 47 n’ibice umunani.

Andi mateka wamenya kuri Ntakiyimana Emmanuel ni uko yize ibijyanye no gukora mu ndege mu ishuri rya East Africa School of Aviation riri muri Kenya ku nkunga y’umuryango Soroptimist International.

Mu makipe yo mu Rwanda, Ntakiyimana yamenyekaniye cyane mu ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri, ariko mbere yakundaga no kwitabira imikino mpuzamashuri (Interscolaire).

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.