Advertise your products Here Better Faster

NPC Rwanda: Komite Nyobozi itangiriye mu bukene bukabije

Yanditswe na Bakomere Pascal.

Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC Rwanda) imaze iminsi mu bukene bukabije bushingiye ku miyoborere yayo kuko abandikiye Komite Olempike batira Projecteri nibo n’ubundi bayoboraga mbere y’itariki ya 4 Mata 2021 ubwo habaga amatora ya Komite Nyobozi.

Kuri uyu wa Mbere Tariki ya 19 Mata 2021 nibwo ikinyamakuru Pressbox cyabonye ibaruwa NPC Rwanda yandikiye Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Komite Olempike y’u Rwanda ari we Mukundiyukuri Jean de Dieu bamutira Projekiteri (Procteur) izifashishwa mu mahugurwa ya “Wheelchair Basket” azaba tariki ya 21 kugeza 22 Mata 2021 muri Sitade Amahoro muri “Gymnase” ya NPC.

Amakuru amaze iminsi atugeraho avuga ko NPC Rwanda imaze iminsi mu bukene bukabije, kuko inshuro nyinshi yagiye itegura inama n’abanyamuryango bayo, ariko akaba hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko nta bushobozi bwabaga buhari bwo kubakira ndetse no kubasubiza amatike yabo.

Hari igihe Minisiteri ya Siporo yigeze kwemerera amashyirahamwe y’imikino gusubukura amarushanwa ariko abakinnyi babanje gupimwa COVID-19, ariko NPC iri mu mashyirahamwe ataragize icyo akora icyo gihe ngo bikaba byaratewe n’ikibazo cy’amikoro make.

Ubukene buvugwa muri NPC Rwanda Pressbox izabukoraho ubucukumbuzi bwimbitse kuko ibikoresho by’ibanze mbere byari bifitwe.

Iyi nkuru izakorwa  kugira ngo hamenyekane aho ibikoresho bya NPC  byagiye n’ikibura ngo igure ibikoresho byayo bitabaye ngombwa ko ijya gutira umukozi wa Komite Olempike kandi muri manda icyuye igihe itaravugaga rumwe na Amb.Munyabagisha Valens wari Perezida wa Komite Olempike waje kwegura tariki ya 5 Mata 2021.

Umwanditsi w’iyi nkuru yagerageje kumva icyo ubuyobozi bwa NPC Rwanda buvuga kuri iki kibazo ntibyakunda, ariko nibuboneka buzahabwa ijambo muri iyi nkuru.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space