Advertise your products Here Better Faster

Mashami yahamagaye 31 b’Amavubi hitegurwa Mozambique na Cameroon

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Mashami Vincent yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 31 bagomba gutangira imyiteguro y’imikino ya Mozambique na Cameroon, mu rwego rwo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika kiri imbere.

U Rwanda ruzakina na Mozambique i Kigali ku wa 24 Werurwe 2021, rukurikizeho Cameroon ku wa 30 Werurwe 2021 muri Cameroon.

Mu bakinnyi basanzwe bamenyerewe batahamagawe kuri iyi nshuro harimo Jacques Tuyisenge wa APR FC na Bizimana Djihad wa Waasland-Beveren.

Muri abo bakinnyi umutoza yahamagaye, abakina imbere mu gihugu bakaba bagomba guhita batangira umwiherero kuri iki cyumweru tariki 7 Werurwe 2021 i Nyamata kuri La Palisse Hotel, nkuko tubikesha urubuga rwa Ferwafa.

Mu gutangira umwiherero, abakinnyi bose n’abatoza bazabanza bapimwe COVID-19 babone kujya hamwe.

Imyitozo yo izatangira ku wa mbere tariki 8 Werurwe 2021 ikazajya ibera kuri Stade ya Kigali ndetse na Stade Amahoro, ikazajya ikorwa kabiri ku munsi.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe:

Abazamu

Olivier Kwizera (Rayon Sports FC)
Emery Mvuyekure (Tusker FC, Kenya)
Eric Ndayishimiye (AS Kigali)
Yves Kimenyi (Kiyovu SC)

Abakina inyuma

Ange Mutsinzi (APR FC)
Fitina Omborenga (APR FC)
Abdul Rwatubyaye (FK Shkupi, Armenia)
Emery Bayisenge (AS Kigali)
Thierry Manzi (APR FC)
Salomon Nirisarike (Urartu FC, Armenia)
Faustin Usengimana (Police FC)
Hassan Rugirayabo (AS Kigali)
9. Eric Rutanga (Police FC)
10. Emmanuel Imanishimwe (APR FC)

Abo hagati

1. Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden)
2. Olivier Niyonzima (APR FC)
3. Steven Rubanguka (AE Karaiskakis Artas, Greece)
4. Bosco Ruboneka (APR FC)
5. Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
6. Djabel Manishimwe (APR FC)
7. Kevin Muhire (Sahama Club, Oman)
8. Muhadjir Hakizimana (AS Kigali)
9. Haruna Niyonzima (Young SC, Tanzania)
10. Eric Ngendahimana (Kiyovu SC)

Abakina imbere

1. Jean Bertrand Iradukunda (Gasogi United)
2. Meddie Kagere (Simba SC)
3. Dominique Savio Nshuti (Police FC)
4. Ernest Sugira (Rayon Sports FC)
5. Lague Byiringiro (APR FC)
6. Danny Usengimana (APR FC)
7. Osée Iyabivuze (Police FC)

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space