Advertise your products Here Better Faster

Umunyamakuru Barore yahishuye ukuntu inzoga zigeze kumushora mu kiyaga

Umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) Barore Cleophas yatangaje ko mbere yo gukizwa yanywaga inzoga ku bwinshi ku buryo zigeze no kumushora mu kiyaga cya Kivu akarohorwa n’abasare bari hafi aho.

Ni mu kiganiro uyu mugabo usanzwe anayobora urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC) yahaye Sunday Choice cya Isibo TV cyo kuri iki Cyumweru tariki 24 Mutarama 2021, yari yatumiwemo n’abanyamakuru Phil Peter na Irene Mulindahabi.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga, ati “Ntabwo wagasomaga mbere y’uko ukizwa?” Barore yasubije agira, ati “Oya, ntabwo nagasomaga, naranywaga. Ibyo ni ubundi buhamya.”

Yongeyeho, ati “Ntabyo njyamo ngo ngire ubute. Rero no mu kabari nta bute nari mfite. Nta bute nigeze ngira mu kabari.”

Barore Cleophas (hagati) ubwo yari mu kiganiro Sunday Choice cya Isibo TV cyo kuri iki Cyumweru tariki 24 Mutarama 2021

Ku bijyanye n’ibibi Inzoga zamukoresheje mu gihe yazinywaga ashiritse ‘ubute’, uyu muyobozi wa RMC yavuze ko agatama kamukoresheje ‘amabara’ ko atari ibara gusa nk’uko umuntu yabikeka.

Umunyamakuru ati “Ibara wibuka waba warakoreshejwe n’inzoga ni irihe?”

Barore ati “Ntabwo ari rimwe. Ibara, ubundi buriya ni uko mu Kinyarwanda bavuga ngo umuntu akoze ibara, ariko burya hari n’igihe uba ari umukororombya. Umukororombya ugira amabara menshi. (Jye) wari umukororombya.”

Akomeza agira, ati “Uzi ko hari igihe nigeze kuzinywa, nkajya koga mu Kivu nkarohorwa n’abasare! Ahantu mu Kirambo, twari twagiye mu butumwa bw’akazi. Ubwo se, iyo incident (icyo gikorwa) yonyine si umukororombya?”

Uretse kuba ari umunyamakuru ubimazemo imyaka isaga 25, Barore w’imyaka 51 y’amavuko ni umushumba mu itorero rya ADEPR, aho avuga ko ahagaze ashikamye mu muhamagaro w’ivugabutumwa.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.