Advertise your products Here Better Faster

Menya byinshi kuri CHAN 2020 u Rwanda rurimo

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, iri i Douala mu gihugu cya Cameroun, aho irimo kwitabira imikino ihuza amakipe y’ibihugu yo ku mugabane wa Afurika yitwaje abakinnyi bakina imbere mu mashampiyona y’ibyo bihugu bavukamo. Ni irushanwa ryitwa CHAN – Championnat d’Afrique des Nations (ni mu rurimi rw’Igifaransa).

N.B: Nubwo irushanwa ry’uyu mwaka ririmo gukinwa mu mwaka wa 2021, ryitwa CHAN 2020 kuko ni wo mwaka waryo icyabayeho ni ukwimura igihe rizakinirwa rikisanga muri uyu mwaka, kubera impamvu z’icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi.

Byinshi ku irushanwa ry’uyu mwaka, CHAN 2020

. Iri rushanwa rirakinwa kuva ku itariki ya 16 Mutarama kugeza ku ya 7 Gashyantare 2021

. Amakipe y’ibihugu 16 yose abarizwa ku mugabane wa Afurika ni yo yitabiriye(Cameroun, Congo, DR Congo, Rwanda, Tanzania, Uganda, Libya, Morocco, Namibia, Zambia, Zimbabwe, Guinea, Mali, Burkina Faso, Niger, Togo)

. Iri rushanwa rirakinirwa ku bibuga 4 mu mijyi 3 itandukanye. Iyo mijyi ni Yaounde, Limbe na Douala.

. Ritarimurwa kubera COVID-19 iri rushanwa ryari kuzakinwa hagati ya tariki 4-25 Mata 2020

. Ethiopia ni cyo gihugu cyari cyahawe kwakira iri rushanwa mbere (hari ku itariki 4 Gashyantare 2018), nyuma iza gutangaza ko ititeguye neza yakwa aya mahirwe ahabwa Cameroun (hari ku itariki 13 Mata 2019)

. Ikipe ifite igikombe giheruka cy’iri rushanwa ni Maroc

. 25% by’abafana ni bo bemerewe kwitabira imikino ku ma stades izakinirwaho kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus (urugero: stade iramutse ifite imyanya ibihumbi 100 haba hemerewe kwitabira abafana ibihumbi 25 gusa), aho ni ku mikino yo mu matsinda; mu mikino yo gukuranamo (knockout stage) hazaba hemerewe 50% by’ubwitabire bw’abafana.

. Ikipe y’igihugu ya Tuniziya yari yabonye itike yo kwitabira iri rushanwa, nyuma iza gutangaza ko itazaryitabira (hari muri Mutarama 2020), isimbuzwa iyo yari uyasezereye ari yo Libya, yewe iyo Tuniziya yaje no guhanishwa kutazitabira amjonjora y’irushanwa ritaha.

. Amakipe azaba abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azakomeza mu cyiciro cya ¼ cy’irangiza.

Uko amakipe agabanyije mu matsinda

Gahunda y’imikino yo mu itsinda C, u Rwanda ruherereyemo:

Umunsi wa mbere tariki 18/01/2021

18:00 Morocco vs Togo
21:00 Rwanda vs Uganda

Umunsi wa kabiri tariki 22/01/2021

18:00 Morocco vs Rwanda
21:00 Uganda vs Togo

Umunsi wa gatatu tariki 26/01/2021

21:00 Togo vs Rwanda
21:00 Uganda vs Morocco

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.