Advertise your products Here Better Faster

Karongi: Umugore wo mu cyaro yaba agihohoterwa akinumira.

Inkuru ya Ndayisaba Jean de Dieu.

N’ubwo u Rwanda ruzwiho guha agaciro abagore bitandukanye nk’uko mbere byahoze ndetse nk’uko bikiri mu bihugu bimwe na bimwe, ibi bigashimangirwa n’uko abanyarwandakazi bahabwa imyanya mu nzego zitandukanye yewe n’abo mu byaro bakagira uruhare mu iterambere ry’ingo zabo bijyanye n’ihame ry’uburinganire ndetse n’ubwuzanye, mu byaro iyo kure hari abagore bagikorerwa ihohoterwa n’abagabo babo ariko bahitamo guceceka ngo batisenyera nyamara buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore mu cyaro.

Nyiransekanabo Mariya Roza utuye mu mudugudu wa Gakoma akagari ka Nkoto ho mu murenge wa Murambi ni umwe mu bagore bo mu byaro benshi nabo bashobora kuba bagihohoterwa n’abagabo babo ntibimenyekane.


Uyu mubyeyi avuga ko umugabo we bafitanye abana barindwi kuva babana amuhohotera mu buryo butandukanye burimo kumukubita, kumutoteza ndetse no kumuvunisha akabiceceka kubera amahane y’umugabo we ngo atanikura aho yibereye.


Agira ati “Kuva nashaka nta mahoro nigeze ngira, natangiye gutotezwa nkiri umugeni, yarambwiye ngo igisirimu nkibagirwe umugore ni ufite amaga, izindi ngo zifite amahoro ariko iwacu ni amahane gusa”.

Mariya Roza avuga ko mbere abana bakiri bato yakubitwaga akabura gitabara ariko ubu kuko bamaze kwegera hejuru, ubu akubitwa iyo abana
bari ku ishuli.


Ati “Ubu ngubu kuko abana bari mu rugo nkaba mfite umusore w’imyaka 19 ubu ntabwo yankubita. Yarambwiye ngo ntazongera kunkubita ngo imbwa zanjye(abana banjye) zitazamurya, ahubwo ngo azajya ampima.

Uyu mubyeyi avuga ko umugabo adatinya kumukubita n’iyo atwite kuko ngo ubwo yari atwite umwana yonsa ubu yamukubise bikanahungabanya
umwana ari mu nda.


Ati “Ntwite inda umwana nonsa, yamereye nabi cyane yaranankubise icyo
gihe inda yenda kuvamo, nari naniwe nari nazindutse nasa inkwi njya no
gukura amateke kure n’inda y’amezi 5 nza saa munani naniwe cyane
nirambika ku karago, aho niho yankubitiye anziza ko ngo hari imirimo
yari yanshinze nari ntarasoza.”

Uyu mugabo kandi ngo aracyafite imyunvire y’uko abana b’abakobwa nta gaciro bafite ahubwo ko abahungu ari bo bana kuko ngo iyo uyu mubyeyi yibarutse umukobwa atamugera ho ndetse ntiyite umwana ariko yabyara umuhungu agahembwa.


Ati “Iyo nabyaye umuhungu arampemba nabyara abakobwa nkabaga
nkifasha, avuga ko abe ari abahungu naho abakobwa ngo ni abanjye, nta
mukobwa n’umwe yigeze yita izina yita abahungu gusa abakobwa ni
njyewe ubaha amazina.”


Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi Uwimana Phanuel yabwiye Pressbox ko yamenye iby’uyu mubyeyi mu minsi ishize ahamagara mu mudugudu bamubwira ko batari babizi ariko ubwe akaba ashaka kuzajya yo akamenya neza uko biteye.

Umuyobozi w’umurenge avuga ko ku rwego rw’umurenge bafite uburyo bigisha abashakanye bakimbirana aho bafatanya n’abanyamadini ubu
bakaba bafite ingo 47 bagikurikirana gusa ngo ikibazo ni uko hari
abahohoterwa bagaceceka ntibimenyekane.


Agira ati “Imiryango ifite amakimbirane turayigisha ku bufatanye n’aba pasitoro ku buryo tubigisha bigakemuka, ikibazo ni abaceceka. Iyo hagize umugabo ukibita umugore abantu bakabibona tumushyikiriza inzego zibishinzwe agakurikiranwa kuko ntabwo umugore avanwa iwabo no gukubitwa”.


Agashami k’umuryamgo w’abibumbye kita ku guteza imbere umugore UN Women kavuga ko nibura 35% by’abagore ku isi bakorewe ihohoterwa ryaba gukubitwa cyangwa irishingiye ku gitsina.


UN Women ivuga ko mu bagore 87000 bishwe muri 2017, 58% bishwe n’abo bashakanye cyangwa abo mu miryango yabo bya hafi, bivuze ngo nibura muri uwo mwaka abagore 137 bapfaga buri munsi biturutse ku bagabo babo cyangwa aba hafi mu miryango yabo mu gihe buri mwaka hizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space