Advertise your products Here Better Faster

Umuraperi Jordy Nzamwita yiyemeje kuzana agashya mu njyana ya Hip-Hop

Inkuru ya Rwaka Gaston

Umuhanzi w’ umunyarwanda Nzamwita Jordy wibanda cyane kuri Rap  yatangaje ko azanye imbaraga ndetse n’ impinduka mu njyana ya Hip –Hop aho avuga ko igihe cye ari iki ndetse akanemeza ko nta mbongamizi abona bitewe n’ igihe yamaze ategura kwinjira muri muzika.


Iyi ntero ivuga ko Jordy agiye kuzana agashya muri Hip –Hop nshya (newschool) yayishimangiye ubwo yakoranaga ikiganiro  n’ umunyamakuru w’ imyidagaduro wa Pressbox.


Mbere y’ uko Pressbox yinjira mu kiganiro bwite n’ umuraperi Jordy
Nzabamwita uyu muhanzi yabanjije kuyishikiriza indirimbo ye iri mu njyana ya Hip –Hop icuranzwe mu mu buryo butuje , ikora ku mutima ndetse ikoranywe ubuhanga iri mu rurimi rw’ icyongereza.


Iyo ndirimbo yayise” Your Love” Tugenekereje mu Kinyarwanda “ Urukundo Rwawe” ni indirimbo y’ urukundo aho Jordy yishyira mu mwanya w’ umuhungu uri gutera umukobwa imitoma ariko mu buryo nyamuhungu yizeza umukobwa paradizo hano mu
isi {Nk’ uko bikunze kuba}.

Jordy yakomeje kandi gutangaza ko iyi njyana ya Hip-Hop yayihisemo bitewe n’ uko asanga ari uburyo bwiza yisanzuyemo kandi ashobora gutanga ubutumwa buri ku mutima kandi asangiye n’ abantu benshi harimo n’ abo mu rugero cyangwa se urungano rwe.

Ati” Ntabwo twahora turirimba amaganya nubwo isi turimo itoroshye n’ agato nizera rero ko mu buhanzi bwanjye nkwiriye guha imbaraga nyinshi ibyiza bindimo kurusha gufasha abantu kubabara no guherenywa n’ agahinda, ibyo rero bigomba kugaragarira mu kwamamaza urukundo mu nzira zose”.

Ku musozo w’ ikiganiro kigufi , umuraperi N.Jordy yagiranye na Pressbox.rw yakomeje kuvuga ko afite imishinga myinshi ndetse yose igamije gusangiza abatuye isi inganzo ye.


Gukora indirimbo ni ukuvuga amajwi yazo ajyanye n’ amashusho, gutegura ibitaramo by’ imbaturabugabo hirya no hino ku isi ariko ahereye mu Rwanda ndetse no kubyamamaza mu bitangazamakuru ni bimwe mu bikorwa N.Jordy ateganya gukora mu gihe cyose Imana ikimutije ubugingo n’ impagarike.

YouTube player
Your love by Jordy
Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space